Header Ads Widget

Technology

Umunyamakurukazi w'imikino ukunzwe, Clarisse Uwimana yasezeranye imbere y'amategeko #rwanda #RwOT

Umunyamakuru w'imikino ukunzwe na benshi, Uwimana Clarisse wa B&B FM yasezeranye imbere y'amategeko na Festus Bertrand bitegura gukora ubukwe.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kanama 2022 ni bwo Clarisse Uwimana na Festus Bertrand basezeranye imbere y'amategeko mu murenge wa Kimironko.

Basezeranye imbere y'amategeko mu gihe bitegura gukora bukwe tariki ya 3 Nzeri 2022. Gusaba no gukwa bizaba saa tatu i Rebero muri Heaven Garden, imbere y'Imana bazasezeranira Sainte Famille n'aho abatumiwe bazakirirwa muri Heaven Garden.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 19 Kamena 2022 ni bwo Turan Festus Bertrand yasabye Uwimana Clarisse ko yazamubera umugore maze igihe basigaje ku Isi bakazakimarana bari kumwe.

Clarisse usanzwe ukorera B&B FM by'umwihariko mu kiganiro B-Wire kiba kigaruka ku makuru y'ibyamamare aho akunda guhuza abakinnyi n'abahanzi bafana, na we yahise amwemerera nk'uko yanabivuze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yagize ati "navuze nti yego".

Uwimana Clarisse na Turan Festus Bertrand usanzwe ukora kwa muganga bahisemo kubana nyuma y'imyaka 2 bakundana.

Uwimana Clarisse, ni umunyamakuru wa siporo ukunzwe mu Rwanda kandi unabimazemo igihe, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Contact FM, Flash FM, Vision FM ndetse na B&B FM akorera uyu munsi.

Clarisse Uwimana na Festus basezeranye imbere y'amategeko



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakurukazi-w-imikino-ukunzwe-clarisse-uwimana-yasezeranye-imbere-y-amategeko

Post a Comment

0 Comments

Nature