Amavubi yitegura gukina na Ethiopia muri CHAN2023 yahamagawe, u Rwanda rw'abari munsi y'imyaka 23 bazahura na Libya mu ijonjora ribanza rya CAN2023 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Carlos Alos Ferrer yaraye ashyize hanze urutonde rw'abakinnyi 24 bitegura guhatana na Ethiopia mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo.


Ni irushanwa rizwi nka CHAN (The African Nations Championship), ni irushana rihuza abakinnyi bakina imbere muri shanmpiyona z'iwabo mu bihugu bitandukanye bihuriye mu impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika.


Muri urwo rutonde hagaragaramo amwe mu mazina mashya ahamagawe bwa mbere, harimo myugariro wa Rayon Sports Ganijuru Didier, Niyibizi Ramadhan ukinira ikipe ya APR FC, aha harimo kandi Rwatubyaye Abdoul winjiye muri shampiyona y'u Rwanda avuye muriMacedonia, gusa kuri we si ubwambere agaragara mu Amavubi.

Nk'uko byatangajwe na FERWAFA, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, aba bakinnyi bahamagawe bazatangira umwiherero ku cyumweru tariki 21 Kanama 2022.


Umukino ubanza uzabera muri Tanzania kuri Benjamin Mkapa Stadium tariki ya 26 Kanama 2022 naho uwi kwishyura wo uzabera i Huye tariki ya 3 Nzeri 2022.

Urutonde rw'abakinnyi 24 bahamagawe na Carlos Alos: 

Abanyezamu:
Ntwari Fiacre
Pierre Ishimwe
Emery Mvuyekure

Abakina inyuma:
Claude Niyomugabo
Samuel Ndizeye
Prince Buregeya
Marc Nkubana
Elie Ganijuru
Thierry Ndayishimiye
Abdul Rwatubyaye
Ali Serumogo
Clement Niyigena

Abakina hagati:
Olivier Niyonzima
Blaise Nishimwe
Bonheur Mugisha
Jean Bosco Ruboneka
Eric Nsabimana
Haruna Niyonzima

Abataha izamu:
Tuyisenge Jacques
Jean Bertrand Iradukunda
Ramadhan Niyibizi
Muhozi Fred
Savio Nshuti Dominique
Antoine Dominique Ndayishimiye

Kuri uyu wa kane kandi habaye tombola y'uko amakipe azahura mu ijonjora ribanza ry'igikombe cya Afurika 2023 cy'abari munsi y'imyaka 23, u Rwanda rwisanze ruzahura na Libya ndetse ikipe izakomeza ikazahura na Mali mu ijonjora rya kabiri.


Biteganyijwe ko umukino ubanza uzakinwa hagati ya tariki ya 21 na 23 Ukwakira. naho uwo kwishyura uzabe hagati ya 28 na 30 Ukwakira 2022.

Uko amakipe yatomboranye azahurira mu ijonjora rya mbere rya CAN 2023 U-23:

Guinea Bissau v Niger
Tanzania v South Sudan
Eswatini v Botswana
Mauritania v Togo
Ethiopia v DR Congo
Mozambique v Mauritius
Burkina Faso v Gambia
Madagascar v Seychelles
Angola vs Namibia

The post Amavubi yitegura gukina na Ethiopia muri CHAN2023 yahamagawe, u Rwanda rw'abari munsi y'imyaka 23 bazahura na Libya mu ijonjora ribanza rya CAN2023 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amavubi-yitegura-gukina-na-ethiopia-muri-chan2023-yahamagawe-u-rwanda-rwabari-munsi-yimyaka-23-bazahura-na-libya-mu-ijonjora-ribanza-rya-can2023/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yitegura-gukina-na-ethiopia-muri-chan2023-yahamagawe-u-rwanda-rwabari-munsi-yimyaka-23-bazahura-na-libya-mu-ijonjora-ribanza-rya-can2023

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)