Umuntu azajya ava muri Group ya WhatsApp ntih... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu buryo bwiswe ngo 'Leave Group Silently' cyangwa ngo 'Va mu itsinda bucece' ugenekereje mu Kinyarwanda, bushatse kuvuga ko aho kumenyesha itsinda ryose ko umuntu runaka avuyemo bizajya bimenyeshwa umwe gusa uyiyoboye cyangwa abarenze umwe ariko baruyoboye (Admins). Uyu muyobozi wa Meta, Mark Zuckerberg, yatangaje ko ubu buryo buzatangira muri uku kwezi kwa Kanama.

Zuckerberg, yongereyeho ko abakoresha urubuga rwa WhatsApp, bagiye kujya bakumirana mu gufata ikizwi nka 'Screenshoot'. 

Atangaza iby'izi mpinduka, Mark Zuckerberg, yagize ati'Ubu buryo bushya bugiye gushyirirwaho abakoresha WhatsApp harimo; Kuba umuntu yava mu itsinda ntawe abwiye cyangwa ngo bose babibone, kuba wamenya umuntu uri bukubone uri ku muronko ndetse no kubuza abantu gusangiza abandi ubutumwa hakoreshejwe 'Screenshoot' mu gihe hari igitekerezo cyatanzwe muri rusange".

Arakomeza ati "Tuzashyira ubundi buryo bwo kurinda ubutumwa bwanyu dukoresheje icyiswe 'Face to face conversation'. Kuba abantu babona ko uhari ni byiza ariko na none hari ababa bashaka kureba ubutumwa bwabo mu ibanga. Aha tuzafasha abantu kuba bahitamo abashobora kubabona kumuronko".

Bigaraga ko abantu bagera kuri 72% ari bo akenshi baba bashaka ko ibintu byose bakora bigaragara, gusa ngo nanone 57% by'abakoresha imbuga nkoranyambaga, ntabwo bakunda ko ibintu byabo bijya ku karubanda ari yo mpamvu Zuckerberg yafashe umwanzuro wo kugira ibyo yongera muri WhatsApp.


Inkomoko: Nairametrics.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119858/umuntu-azajya-ava-muri-group-ya-whatsapp-ntihagira-ubimenya-mark-zuckerberg-yakoze-amavugu-119858.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)