Umudepite wari Inkoramutima ya Tshisekedi yatawe muri yombi azira gutuka ubutegetsi bwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ntumwa ya rubanda yanigeze kuba Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022.

Uyu munsi yari yitabye Umushinjacyaha uri kumukoraho iperereza ku byaha yatangiye gukurikiranwaho nyuma y'amagambo yavuze mu minsi ishize yumvikanamo gutuka ubutegetsi bwa Congo, ariko ntiyabasha gutaha.

Nyuma yo kubazwa n'Umushinjacyaha, yahise yurizwa imodoka ya Polisi ahita ajya gufungirwa kuri Gereza ya Makala aho afunzwe by'agateganyo.

Umunyamategeko we Me Henriette Bongwalanga na we yemeje ifungwa ry'umukiriya we, aho yavuze ko nyuma yo kwitaba Umushinjacyaha, bahise bajya kumufunga.

Abari ku cyumba cy'Ubushinjacyaha aho uyu munyapolitiki yabarizwaga n'Umushinjacyaha, bavuga ko imodoka yagiye kumufunga yari icungiwe umutekano mu buryo budasanzwe.

Depite Kabund aherutse gutangaza amagambo akomeye cyane aho yavuze ko ubutegetsi bwa Congo burangajwe imbere n'amabandi asahura Igihugu.

Ni amagambo yarakaje Guverinoma ya Congo yahise itangaza ko Ubutabera bugiye kumukurikirana ndetse n'Inteko Ishinga Amategeko ya kiriya Gihugu igahita imwamaganira kure aho yahise inatangira inzira yo kumwambura ubudahangawa nubwo yatawe muri yombi bitarashyirwa mu bikorwa.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umudepite-wari-Inkoramutima-ya-Tshisekedi-yatawe-muri-yombi-azira-gutuka-ubutegetsi-bwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)