U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 10 cy'impunzi n'abasaba ubuhunzi baturutse muri Libya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Kanama 2022, ni 103 aho bose berekeje mu Nkambi y'Agateganyo ya Gashora [Gashora Emergency Transit Mechanism] mu Karere ka Bugesera.

Ubwo bageraga ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali ahagana Saa 20:48 , bakiriwe n'abakozi ba Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA n'ab'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR.

Ni abagore 36, abagabo 56 ndetse n'abana 11. Bahawe ikaze, bafashwa kwinjira mu modoka zibajyana i Gashora. Ubwo twatunganyaga iyi nkuru bari bamaze kugerayo amahoro.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko muri iri tsinda ry'impunzi n'abasaba ubuhunzi ryagejejwe mu Rwanda harimo abakomoka muri Eritrea , Sudani, Sudani y'Epfo ndetse n'umwe wo muri Ethiopia.

MINEMA itangaza ko kugeza ubu muri Gashora ETM hacumbikiwe abagera kuri 421 bagiye bazanwa mu bihe bitandukanye.

Amasezerano yo kwakira impunzi, abasaba ubuhunzi n'abimukira yasinywe ku wa 10 Nzeri 2019 hagati ya Guverinoma y'u Rwanda, Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika (AU) na UNHCR.

Ni amasezerano yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU nyuma y'ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw'uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z'Abanyafurika zageze muri Libya zishakisha uko zakwerekeza ku Mugabane w'u Burayi.

Ni Abanyafurika bagenda baturuka mu bihugu byinshi birimo umutekano muke, bakananiwa kwambuka Inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi nk'uko babyifuza, ahubwo bakisanga bafungiwe muri Libya.

Bahise bashyirirwaho inkambi bakirirwamo by'agateganyo mu Rwanda, mu gihe bategereje ko haboneka ibindi bihugu bibakira.

Guverinoma y'u Rwanda n'inzego zifatanya biheruka kongera aya masezerano yo kwakira izi mpunzi n'abimukira, binazamura umubare w'abashobora kwakirwa mu nkambi uva kuri 500 ugera kuri 700.

Akanyamuneza kari kose ubwo bari begeze i Kigali
Abo u Rwanda rwakiriye ni icyiciro cya kabiri cy'impunzi zimaze igihe zifungiye muri Libya
Abiganjemo abagabo nibo bageze mu Rwanda bavanywe muri Libya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-icyiciro-cya-10-cy-impunzi-n-abasaba-ubuhunzi-baturutse-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)