Harimo nuwimyaka 3: Abavandimwe bane bashyi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro n'inyaRwanda.com, umwe muribo yatangiye asobanura impamvu bahisemo kwiyita 'The 4 Brothers' ati: 'Ni  izina twahitiwemo n'ababyeyi kuko ubwo hazaga igitekerezo cyo gusohora indirimbo ya mbere, twari dufite undi muvandimwe wacu muto twifuza ko nawe azakura akisanga muri team.'

Bakomeza bavuga ko umuziki bawukora ariko atari ukuba abanyempano gusa, ahubwo banawiga. Bati: 'Twatangiye kwiga umuziki mu mwaka wa 2018, gusa hari igihe hazaga imbogamizi bigatuma tumara igihe runaka tutiga. Dutangira kwiga buri wese yari yagiye ahitamo ibyo yifuza kwiga, gusa kuko gitari yaturyaga intoki bituma duhitamo piano twese.'

Umukuru yitwa Ganza Muhire Chris, afite imyaka 14. Asoje umwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye. Akurikirwa na Gabiro Muhire Kevin ufite imyaka 11 ugiye kujya mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye. Uwa gatatu ni Gisa Muhire Brian w'imyaka 10, nawe ugiye kujya mu mwaka wa gatandatu  naho Gatete Muhire Nolan w'imyaka 3 yiga mu mashuri y'incuke.

The 4 Brothers gukora umuziki si ikintu bahatirwa ahubwo barawukunda, ngo kuko ubafasha muri byinshi mu buzima bwabo bwa buri munsi, bahamya ko mu gihe hari ababibona nk'ikibazo bo wababereye igisubizo.

Indirimbo 'Ndamushima' niyo ya mbere bashyize hanze ariko baanzwe basubiramo indirimbo z'abandi bahanzi nka 'Holy Spirit' ya Meddy, 'No Body Loves Me Like You' ya Chris Tomlin, '10000 Reasons' ya Matt Redman n'izindi gusa bakaba bafite umuhate kandi biteguye gukomeza gukora umuziki.

Mu babafasha mu muziki wabo harimo ababyeyi babo ndetse n'abarimu babo barimo Albert Mutsinzi, wasoje amasomo ye ku Nyundo agashinga ishuri ry'umuziki kimwe na Kamikazi.

The 4 Brothers, itsinda ry'abaririmbyi bavukana bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere yitwa 'Ndamushima'Bavuga ko umuziki ubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NDAMUSHIMA' YA THE 4 BROTHERS

">





 

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120125/harimo-nuwimyaka-3-abavandimwe-bane-bashyize-hanze-indirimbo-bise-ndamushima-yirebe-120125.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)