U Rwanda rwakeje William Ruto watorewe kuba Perezida mushya wa Kenya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guverinoma y'u Rwanda binyuze muri Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga yandikiye ubutumwa bushimira Nyakubahwa William Ruto watowe nka Perezida mushya wa Repubulika ya Kenya.

Mu butumwa bwanditse,Guverinoma y'u Rwanda yashimiye Perezida watowe muri Kenya, William Ruto, imwizeza ubufatanye mu gukomeza guteza imbere umubano umaze igihe ushinze imizi hagati y'ibihugu byombi.

Iyi baruwa igira iti "Guverinoma n'abaturage ba Repubulika y'u Rwanda barashimira bivuye ku mutima Guverinoma ya Kenya n'abaturage ku bw'amatora meza mwagize kuwa 09 Kanama 2022.

Guverinoma y'u Rwanda irashaka gushimira by'umwihariko nyakubahwa William Ruto watorewe kuba Perezida mushya wa Kenya.

Guverinoma y'u Rwanda yishimiye ubufatanye buri hagati ya Kenya n'u Rwanda ndetse irashaka gukoresha aya mahirwe mu gushimangira ubushake bwayo mu kurushaho kunoza ubucuti busanzwe buhari hagati y'ibuhugu byombi."

U Rwanda rwiyongereye ku bindi bihugu n'abakuru b'ibihugu bahaye ubutumwa bwo gushimira William Ruto watsinze amatora ndetse no kumuha ikaze mu mikoranire.

Aba Perezida bamwe bamaze gutangaza ko bashimira Ruto ku ntsinzi ye

Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye,yanashimiye Abanya-Kenya ku gukora amatora arimo "ubwisanzure, anyuze mu mucyo kandi arimo amahoro".

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu yashimiye Abanya-Kenya ku gukora "amatora mu mahoro", n'itangazwa ryayakurikiye rya Ruto nka Perezida watowe.

Yavuze ko Tanzania izakomeza "gukorana na basaza bacu na bashiki bacu bo muri Kenya mu kongerera imbaraga umubano wacu wa hafi umaze igihe kirekire".

Ati: "Turi kumwe".

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni na we yashimiye Ruto ku ntsinzi ye, avuga ko baraye bavuganye kuri telefone.

Yavuze ko yamubwiye ko Uganda izakomeza gukorana na Kenya mu guteza imbere gahunda zo ku rwego rw'umuryango w'Afurika y'uburasirazuba n'izo ku rwego rw'umugabane w'Afurika.

Mu bandi batangaje ubutumwa bwo gushimira Ruto, barimo na Perezida w'Afurika y'Epfo Cyril Ramaphosa, wavuze ko afite "amashyushyu yo gukorana" na we ngo hagerwe kuri "Afurika twifuza".

Hari kandi Perezida wa Sudani y'Epfo Salva Kiir, na we wamushimiye ku ntsinzi ye, anamwizeza imikoranire.

Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamud na we yavuze ko "afite amashushyu yo gukorana bya hafi" na we mu nzego zose z'ubufatanye zifitiye inyungu ibihugu byombi.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/u-rwanda-rwakeje-william-ruto-watorewe-kuba-perezida-mushya-wa-kenya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)