Header Ads Widget

Technology

The Ben yasezeranye mu mategeko na Miss Pamel... - #rwanda #RwOT

Kuri uyu wa Gatatu Tariki 31 Kanama 2022, The Ben yamaze gutera intambwe nshya asezerana mu mategeko n'umukunzi we Uwicyeza Pamella.

Ni umuhango wabereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimihurura, aho mu cyumba aba bombi basezeraniyemo nta munyamakuru wari wemerewe kuhinjira.

Aherekejwe na Meddy, Kavuyo, Lick Lick n'abandi bavuye muri Amerika, The Ben yasezeranye na Miss Pamella.


The Ben yavuze ko anyuzwe cyane 

Aganira na inyaRwanda.com, The Ben yagize ati 'Ndishimye n'ikimenyimenyi twabuze amagambo tubivugamo, turabashimiye abanyamakuru kuba mwaje kudushyigikira".

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z'urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella.


The Ben na Miss Pamella basezeranya mu mategeko


The Ben ubwo yinjiraga mu modoka yagaragazaga umunezero ku maso Muyoboke Alex, umujyanama wa Chris Hat


David Bayingana, ni umwe mu baherekeje The Ben na PamellaSource : https://inyarwanda.com/inkuru/120498/the-ben-yasezeranye-mu-mategeko-na-miss-pamella-amafoto-120498.html

Post a Comment

0 Comments

Nature