Irateganya gukoresha Robot! Kayonza hasorej... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubukangurambaga bwatangijwe n'Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana atangira ashimira iki kigo kitamaze imyaka myinshi kibayeho ariko kikaba gifite uburyo bwo kuba cyakwerekana ibimenyetso bya gihanga kugira ngo u Rwanda rukomeze rugire Ubutabera.

Guverineri w'intara y'iburasirazuba yavuze ko intambwe iki kigo kimaze gutera hari n'igihe kizagera iki kigo kikagera no muri buri karere, kugira ngo ntihazagire umuturage wongera gusubira ku kicaro gikuru cya RFL ku kacyiru.

Mu ijambo rye Umuyobozi wa Rwanda Forensic Laboratory, Dr Charles Karangwa, yagejeje ku bayobozi batandukanye bari bitabiriye, yavuze ko ubu bukangurambaga bwateguwe kugira ngo bamenyekanishe serivisi leta yashizeho, kugira ngo cyane cyane abayobozi b'inzego z'ibanze bashobore kugeza kubo bashinzwe kuyobora.

Dr Karangwa yavuze ko ubu bukangurambaga buzamara amezi abiri, bukaba buri mu byiciro bibiri. Ikiciro cya mbere kikaba ari ukuganira n'Abayobozi bashinzwe kuyobora abandi, 'tubabwire ibyo dukora, imikorere na serivisi dutanga ariko nabo batubwire nihe dushobora kunononsora kuko izi serivisi aribo batuma zibaho ndetse zinakora', ariyo mpamvu bahisemo kugira ngo baganire n'abayobozi.

Mu karere ka Kayonza niho hasorejwe ubukangurambaga bwa 'Menya Rfl' bwatangiriye mu ntara y'amajyaruguru mu Karere ka Musanze, Mu ntara y'amajyepfo mu karere ka Huye, mu ntara y'Iburengerazuba mu karere ka Rubavu ndetse no mu mujyi wa Kigali.

Dr Karangwa yavuze ko iki kiciro cya kabiri kizatangirira n'ubundi mu ntara y'Iburasirazuba mu karere ka Nyagatare, kuva ku itariki 09 Nzeri 2022, gikomereze muri ngoma kuri Sitade Cyasemakamba, aho bazegera n'abaturage kugira ngo nabo babyiyumvire ariko bakaba barahisemo gutangirira ku bayobozi kugira ngo bazabe babateguye kubera ko iyo bavuze bumva ururimi bakoresha kurusha bo.

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col Dr Charles Karangwa, yibukije abayobozi ko bafite uruhare rukomeye mu kumenyekanisha serivisi z'ibimenyetso byifashishwa mu butabera, mu gufasha abaturage kubona ubutabera bunoze.


Intore Tuyisenge niwe mushyushyarugamba muri ubu bukangurambaga 

Ati 'Leta ikaba yarashyizeho gahunda yo kugabanya ibiciro kugira ngo abaturage babone ubutabera bunoze, ititaye ko ibikoreshwa byose bivanwa hanze. Hari inzego zitureberera, tuzakomeza dufatanye turebe ko ibiciro bitazamuka cyane."

Yibukije abayobozi ko muri RFL hatangwa serivisi nyinshi zirimo iz'uturemangingo ndangasano (ADN), Serivisi zo gupima inyandiko mpimbano, Gupima ibitero by'ikoranabuhanga, Serivisi yo gupima abantu bapfuye uhereye ku menyo n'amagufwa, uburozi n'ibindi.

Guverineri w'intara y'Iburasirazuba wari umushyitsi mukuru niwe wari uyoboye n'ikiganiro

Zimwe mu ntego z'Ubuyobozi bwa Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), buvuga ko buteganya kuzajya bukoresha za Robot (Robotic machine) mu rwego rwo kwihutisha akazi.

Muri ubu bukangurambaga ubuyobozi bwa RFL buhura n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze n'abandi bakorana bya hafi, by'umwihariko abakunze kwifashisha gukoresha serivisi zabo.

RFL ifite Laboratwari 12 zitanga serivisi zitandukanye, zirimo gupima uturemangingo, amasano (DNA), gupima ibinyabutabire mu maraso y'abantu, gupima umurambo, gupima ibikomere byatewe n'ihohoterwa, gupima imbunda n'amasasu, gupima amajwi n'amashusho, gusuzuma inyandiko zigirwaho impaka, gupima aho umuntu yakoze cyangwa yakandagiye, gusuzuma ibimenyetso by'ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga hamwe no gusuzuma ibihumanya.

Umuyobozi wa RFl yashimye abayobozi abaha umukoro wo kugeza kubo bayobora ubu butumwa

Nyuma yo kugaragariza ishusho y'imikorere ya RFL abayobozi batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali, Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr Charles Karangwa, yavuze ko Laboratwari zigenda zikura.

Yagize ati 'Zitangira ari nto, zishobora kwakira amadosiye macye, ariko iyo hamaze kugera umubare munini w'amadosiye icyo gihe ushakisha uburyo byakwihutishwa kugira ngo utange serivisi yihuse kandi inoze ntagipfuye. Ntabwo wabona umubare uvuye ku bihumbi 100 ngo ujye kuri miliyoni, uzavuge ngo uracyakoresha uburyo busanzwe'.

Yakomeje agira ati 'Niyo mpamvu Robot ikora yihuse kandi byose ikabicamo ku buryo ubona umusaruro wihuse. Niyo mpamvu igihe tuzaba twabonye umubare munini w'amadosiye ntabwo tuzaba tugikoresha buno buryo busanzwe, ahubwo tuzajya mu buryo bwakwihutisha nk'uko mu bindi bihugu biteye imbere, bufite amadosiye menshi bugenda bushakisha ikoranabuhanga rigezweho rijyanye n'igihe'.


Umuyobozi w'intara y'iburengerazuba yahaye umukoro abayobozi batandukanye 

Inzego zitandukanye zari zateranye

Bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze bo mu Mu Ntara yIburengerazuba, bagaragaje ibyifuzo byabo babona ko bishobora kugirira abaturage akamaro mu gihe bakeneye gukoresha serivisi za RFL, birimo kugabanya ibiciro.

Kuva mu mwaka wa 2018 RFL yatangira gukora neza nka Laboratwari y'Igihugu, imaze kwakira dosiye zirenga ibihumbi 30 zirimo izo mu bihungu birenga 10 by'amahanga.

Abayobozi batandukanye ibyo bumvise babitwaye nk'impamba

Inzego zitandukanye zari zihari

Guverineri w'intara imbere y'abayobozi batandukanye


Inzego zitandukanye zari zihari





AMAFOTO: Sangwa Julien InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120489/irateganya-gukoresha-robot-kayonza-hasorejwe-ubukangurambaga-bwa-menya-rfl-bwitezweho-umus-120489.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)