Bruce Melodie yafungiwe mu Burundi amasaha make ahita afungurwa [YAVUGURUWE] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Bruce Melodie yatawe muri yombi na Polisi y'u Burundi, ashinjwa ko hari amafaranga abereyemo umwe mu bategura ibitaramo wo muri icyo gihugu gusa nyuma y'amasaha 3 yahise afungurwa.

Polisi y'u Burundi yumvise impande zombi ifungura uyu muhanzi mu masaha 3 gusa ndetse agiye gukomeza imyiteguro y'ibitaramo yateguye.

Uyu muhanzi uhagaze neza muri aka karere, yari yerekeje i Bujumbura mu Burundi kuhakorera ibitaramo mu mpera z'iki cyumweru ariko yafunzwe akihagera nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza.

Bruce Melodie yageze i Bujumbura ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yakiranwa icyubahiro nk'umuhanzi ukomeye, cyane ko indirimbo ze zikundwa cyane muri iki gihugu.

Mu mpera za 2018 ni bwo hamenyakanye amakuru y'uko Bruce Melodie yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza Noheli, cyagombaga kubera mu Mujyi wa Bujumbura ku wa 25 Ukuboza.

Bitewe n'ibibazo by'umutekano wari utaramera neza i Burundi, Bruce Melodie yafashe icyemezo cyo kutajya gutaramirayo, ntiyanasubiza 'avance' yari yahawe ku mafaranga yari guhembwa.

Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ifite ni uko ubwo abari bateguye iki gitaramo bumvaga ko uyu muhanzi agiye kujya i Burundi, batekerezaga ko wenda bakumvikana bagasubukura umushinga bari bafitanye.

Icyakora ngo si ko byagenze kuko uyu muhanzi atigeze avugisha uwari wamutumiye ndetse ngo nta n'ubwumvikane bwabayeho.

Uwari watumiye Bruce Melodie wari uzi ko uyu muhanzi agiye gukorera igitaramo i Bujumbura yakomeje kwizera ko bazaganira, ariko arategereza araheba kugeza ubwo uyu muhanzi ageze i Bujumbura, asanga undi yamaze kuregera Polisi yahise imuta muri yombi nubwo yaje kurekurwa nyuma.

Bruce Melodie afite ibitaramo bibiri mu Burundi, kimwe kizaba ku wa 2 Nzeri kuri Zion Beach, ikindi kikaba ku wa 3 Nzeri muri Mess des officiers.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/bruce-melodie-yageze-mu-burundi-ahita-afungwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)