Rubavu: Ubuyobozi buri gukurikirana ikibazo cya Gitifu ushinjwa gukubita umukobwa akamukura iryinyo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanzenze muri Rubavu, Nkurunziza Faustin,arashinjwa ko yaba yarakubise umwana w'umukobwa ukora mu kabari, akamukura iryinyo bapfa ko yanze ko bakorana imibonano mpuzabitsina.

Uyu muyobozi bivugwa ko yakubise uwo mukobwa mu Cyumweru gishize ndetse iyi nkuru yahise iba gikwira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Bivugwa ko Nkurunziza Faustin yakubise uyu mukobwa witwa Uwimanimpaye Clarisse kuko yari yaranze ko bagira uko bigenza mu buriri ubundi undi agahigira kuzabimwitura ari na bwo yaje kumukubita akamukura iryinyo.

Uyu Clarisse yahamije ko yakubiswe n'uyu muyobozi, ati 'Yari yarambwiye ati 'uraje uzambone!'.'

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu mu butumwa bwashyize kuri Twitter busubiza Umunyamakuru wacu, Oswald Mutuyeyezu,bwagize buti 'Inzego zibishinzwe ziri kubikurikirana.'

Ubutumwa bivugwa ko ari ubwa Gitifu Nkurunziza Faustin,bwemeza ko ibi bimuvugwaho ari umugambi mubisha w'abasanzwe bamuharabika ndetse batanamwifuriza amahoro

Yavuze ko hari igikorwa cy'ubugenzuzi cyakozwe n'ubuyobozi muri uyu Murenge wa Kanzenze cyo kureba niba abantu barikingije cyanageze mu kabari gakoramo uriya mukobwa.

Nkurunziza yatangaje ko uyu mukobwa yabajijwe ibyangombwa bigaragaza ko yikingije ariko akinangira ahubwo agatuka abayobozi bari muri iki gikorwa, bigatuma ahita ajyanwa mu kigo kinyuzwamo abantu by'igihe gito (Tansit Center) ariko akaza kurekurwa.

Avuga ko akimara gusohoka ari bwo hatangiye gucicikana ariya makuru yo kuba yamukubise akamukura iryinyo ariko ko hari ababiri inyuma.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wa Kanzenze avuga ko umukozi ushinzwe imari n'ubutegetsi muri uyu Murenge ari we ubiri inyuma.

Ati 'Kuko asanzwe akoresha itangazamakuru amparabika, akaba ari na we wahamagaye abanyamakuru ababwira ngo nakubise umukozi wo mu kabari kuko atikingije mukura amenyo.'

Uyu muyobozi avuga kandi ko nyiri kariya kabari gakoramo uyu mukobwa na we ari mu batije umurindi ziriya nkuru zimusebya ngo kuko asanzwe yigomeka ku buyobozi.

Mu butumwa bwe, Faustin wamaganiye kure ibi avugwaho, yagize ati 'Ntabwo ari byo ni umugambi mubisha umaze igihe utegurwa n'agatsiko kagamije kumparabika no kwangisha abaturage ubuyobozi bahimba inkuru z'ibinyoma banyuza mu itangazamakuru bakoresheje bamwe mu baturage batari inyangamugayo.'

Avuga ko ibi byose yabimenyesheje inzego zimukuriye kugira ngo zibikurikirane zizabifateho umwanzuro amazi atarenga inkombe.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-ubuyobozi-buri-gukurikirana-ikibazo-cya-gitifu-ushinjwa-gukubita

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)