Polisi yihanangirije 'abambara ubusa n'abakora ibiteye isoni mu ruhame' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bikubiye mu butumwa Polisi y'u Rwanda yanyujije kuri Twitter mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane.

Iti 'Polisi y'u Rwanda iributsa abaturarwanda ko umuntu wese wambara ubusa, ukora ibiterasoni mu ruhame ndetse n'uha inzoga umwana uri munsi y'imyaka y'ubukure aba akoze cyaha.'

Yakomeje isaba ababyeyi kwita ku burere bw'abana babo. Iti ' Turasaba ababyeyi kwigisha abana no kubarinda kwishora muri ibyo byaha.'

Ubu butumwa bwa Polisi butanzwe mu gihe hashize iminsi mike mu Rwanda hari impaka ku bijyanye n'imyambarire iboneye ndetse n'ibifatwa nko kwambara ubusa.

Ni nyuma y'uko hagaragaye amashusho y'umukobwa Mugabekazi Liliane witabiriye igitaramo cya Tayc mu myambarire itaravuzweho rumwe ndetse bikaza gutuma atabwa muri yombi.

Uyu mukobwa yagejejwe imbere y'urukiko kuri uyu wa Kane akurikiranyweho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame ndetse Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa by'agateganyo.

Uru rubanza rwakuruye impaka, bamwe babinyujije ku mbuga nkoranyambaga batangira kugaragaza ko ibyo uyu mukobwa yakorewe ari ihohoterwa kuko umuntu afite uburenganzira bwo kwambara uko ashaka.

Mu gihe aba bavugaga ibi hari urundi ruhande rw'abantu rwagaragazaga ko Mugabekazi akwiriye kuryozwa ibyo yakoze agahanwa mu buryo bwihanukiriye ku buryo abera abandi isomo.

MUGABEKAZI LILIANE wambaye ubusa muri ARENA arimo kuburana yikwije hose 😂ngayo nguko ndakomeza mbakurikiranire uko bimeze pic.twitter.com/sNBvvHwKiO

â€" AGAPIPI 🍁 (@Agapipigato) August 18, 2022

This is exactly what I was talking about. This example here shows that the people who are fighting our country🇷🇼are currently jumping on the current issue and trying to interfere. Be aware! https://t.co/WVcgMsrCPp

â€" Marie Kresbach ✝️🇷🇼🇩🇪🇮🇱🙌🏽 (@MarieKresbach) August 18, 2022

Ndumiwe! Someone should remind @Rwandapolice, @RIB_Rw and prosecutors that Rwanda is a country, not a seminarian dormitory. https://t.co/OPi8N7e9ni

â€" Ivan R. Mugisha (@RushAfrican) August 18, 2022

Still can't believe this really happened here in Rwanda in 2022! Our prosecutors really sat, went through their most urgent files and said : "ANHAAAA! Let's go with this one." pic.twitter.com/7Fp8pvRItk

â€" Fiona Kamikazi Rutagengwa (@Fiona_Kamikazi) August 18, 2022

I am told that the young lady has just been released! All is well that ends well 🙏🏾🙏🏾

â€" Gatete Nyiringabo Ruhumuliza (@gateteviews) August 18, 2022

Ibaze kubona iPhoto ya mama wawe mubuto bwe yambaye gutya 🤌💀 pic.twitter.com/IQpcFwxwxG

â€" LIVINGMAN➐ (@ish_james1) August 18, 2022

Ingingo ya 143 y'itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igihano cy'igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

Ingingo ya 66 y'itegeko nimero 027/2019 ryo ku wa 19 Gashyantare 2019 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha, iteganya ko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze.

Muri iri tegeko bagaragaza ko ukurikiranwe ashobora gukurikiranwa afunze iyo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha amategeko ahanisha nibura igihano cy'igifungo cy'imyaka ibiri nibura.

Polisi yihanangirije 'abambara ubusa n'abakora ibiteye isoni mu ruhame'



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yihanangirije-abambara-ubusa-n-abakora-ibiteye-isoni-mu-ruhame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)