Nyamasheke: Umugabo arakekwaho kwica se na nyina abakase amajosi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Kigarambo ku mugoroba wo kuri uyu wa 06 Kamana 2022.

Nyirahaguma Dative, yavuze ko musaza we yari amaze igihe ahamagara ababyeyi be akababwira ko azabica kuko bamwangiye ko agurisha umunani bamuhaye.

Uwo mugabo wabaga i Kanombe mu mujyi wa Kigali, nyuma yo kwica se na nyina, hari umwana w'umwuzukuru ufite imyaka 15 watashye avuye kuririmba na we amubonye aramwirunkana ashaka kumwica ariko uwo mwana aramusiga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo yabwiye IGIHE ko imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma.

Inzego z'umutekano mu gitondo cyo kuri uyu wa 07 Kanama 2022, uyu mugabo zamufatiye i Karengera mu murenge wa Kirimbi, ibirenge bye biriho amaraso, zimubajije ibyayo maraso avuga ko yishe se na nyina.

Ibiro by'Umurenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umugabo-arakekwaho-kwica-se-na-nyina-abakase-amajosi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)