Kigali: Abana bari mu biruhuko bagiye gufashwa kwidagadura binyuze muri 'Summer Camp Rwanda' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kubona iki kibazo, ikigo TL events cyateguye 'summer camp Rwanda' gahunda izafasha abana bo hirya no hino muri Kigali kuruhuka neza no gukoresha igihe bahawe cy'ibiruhuko muri gahunda zibungura ubumenyi ndetse zikabafasha no kwidagadura.

Ni gahunda itangiye mu gihe abanyeshuri bo mu mashuri atandukanye bamaze igihe batangiye ibiruhuko bikuru nyuma yo gusoza umwaka.

Kugeza ubu ibikorwa byo kwiyandikisha ku bana bashaka kujya muri uyu mwiherero birakomeje ndetse mu cyumweru gitaha ibikorwa byawuteguyemo bikaba bizatangira.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Terhas Legesse, Umuyobozi Mukuru wa TL events, yavuze ko uyu mwiherero ugamije gufasha kuvumbura impano abana bifitemo no kwiga ibintu bishya.

Ati 'Babyeyi kohereza abana muri uyu mwiherero ni intangiriro nziza yo kwimenya ku mwana, ni ugushyira mu bikorwa bimwe biga ku ishuri ndetse n'ibindi bishya byo mu buzima bwa buri munsi.

'Abana bazajya bahabwa inyigisho tugendeye ku myaka yabo urugero kuva ku myaka 10-17 hari isomo bazigishwa rijyanye n'ubukungu dutangire kubashishikariza kwikorera bakiri bato.'

Terhas yakomeje agira ati 'kwidagadura mvuga ni ukubyigisha umwana urugero ni gute wakora filimi, bazigishwa ibikoresha bya muzika, kuririmba neza ,guteka ,kumurika imideri, tuzabigisha n'ikoranabuhanga urugero nk'uko wakwikorera telegone yawe yapfuye.'

Uyu mwiherero uzajyamo abana bafite hagati y'imyaka 7-17, abaziyandikisha muri gahunda y'amanywa bazajya batangira saa Mbiri kugera Saa Saba.

Hazabaho na gahunda y'ijoro, aho kuwa Gatanu no kuwa Gatandatu, abana bazajya bajya kuri Cyohoha mu Bugesera bakambike mu mahema, bavuge inkuru, bateke indyo nyafurika n'ibindi.

Umwiherero wo ku manywa uzabera Canal Olympia Rebero, wishyurwa ibihumbi 95rwf ku cyumweru, kuri buri mwana.

Umwiherero wa nijoro uzabera mu Bugesera, wishyurwa ibihumbi 85Frw buri mwana.

Ushobora kwiyandikisha uhamagaye kuri: 0785867164 cyangwa 0789944201.

'Summer Camp Rwanda' izabera kuri Canal Olympia ku i Rebero
Aho abana bazajya bakinira harateguwe
Abazafasha abana muri 'Summer Camp Rwanda' bamaze gutegurwa
Umuyobozi Mukuru wa TL events, Terhas Legesse yavuze ko bateguye iyi gahunda ya 'Summer Camp Rwanda' mu rwego rwo gufasha abana bari mu biruhuko kubibyaza umusaruro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abana-bari-mu-biruhuko-bagiye-gufashwa-kwidagadura-binyuze-muri-summer

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)