Ngororero: Barindwi bafashwe bacukura amabuye y'agaciro binyuranyije n'amategeko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bafatiwe mu bikorwa byateguwe na Polisi y'u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kanama, byo gufata abantu bacukura amabuye y'agaciro muri Pariki ya Gishwati, bafatirwa mu Mudugudu wa Gatomvu, Akagali ka Mugarura, Umurenge wa Muhanda, bari bamaze gucukura ibiro bine bya Wolfram.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uretse kuba bafashwe bacukura amabuye banakurikiranyweho kugira uruhare rwo kwangiza ibiti byo muri Parike.

Ati 'Abaturage bo Mudugudu wa Gatomvu batanze amakuru kuri Polisi ko hari abaturage bacukura amabuye y'agaciro mu ishyamba rya Leta kandi bakanangiza ibiti. Nibwo ibikorwa byo kubafata byahise bitangira hafatwa abantu barindwi bacukura amabuye y'agaciro bakoresha ibikoresho gakondo. Bafashwe bamaze gucukura ibiro bine bya Wolfram, bahita bafungwa."

SP Karekezi yibukije abaturage ko gucukura amabuye y'agaciro utabifiye uruhushya ari icyaha gihanwa n'amategeko, yongeraho ko bariya bafashwe bacukuraga mu ishyamba rya Leta bakaba baranangizaga ibiti, abasaba kubicikaho kuko ari icyaha gihanwa.

Yasoje ashima uruhare rw'abaturage batanga amakuru, abakora ibyaha bagafatwa, anabasaba gukomeza gutanga amakuru kandi ku gihe.

Abafashwe n'ibyo bafatanwe bashyikirijwe urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Kabaya ngo hakurikizwe amategeko.

Bahamwe n'icyaha bahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi z'amafaranga y'u Rwanda (7.000.000 FRW).

Iyo iki cyaha gikorewe muri pariki y'Igihugu cyangwa icyanya kamere ntayegayezwa, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi z'amafaranga y'u Rwanda (10.000.000 FRW).

Abaturage basabwe kwirinda ibikorwa byo binyuranyije n'amategeko birimo no kwangiza ibidukikije



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-barindwi-bafashwe-bacukura-amabuye-y-agaciro-binyuranyije-n-amategeko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)