Ahazaza ha Kaminuza zigenga mu Rwanda mu mboni za Prof Kabera Callixte - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntabwo ari amashyengo kuko mu mashuri makuru na Kaminuza 54 u Rwanda rwari rufite mu 2017, hasigaye 38.

Hari izagabanutse kuko zahujwe, ariko hari n'izafunzwe kuko zitujuje ibisabwa, zisiga mu giharahiro ibihumbi by'abanyeshuri utibagiwe n'amagana y'abari abakozi bazo.

Havuzwe byinshi ku ifungwa ryazo, bamwe bashinja inzego z'uburezi gukoresha imbaraga z'umurengera mu gihe abandi bagaragazaga ko byari byaratinze.

Prof Callixte Kabera, ni inzobere mu bijyanye n'uburezi dore ko abimazemo imyaka isaga 15. Aherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wa East African University Rwanda, nyuma y'igihe kinini ayoboye University of Tourism, Technology and Business Studies (UTB).

Kuri ubu ni Umuyobozi w'Ihuriro rya Kaminuza zigenga mu Rwanda, akabana Chairman wa East African Inter University Council, ihuriza hamwe amashuri makuru na Kaminuza muri Afurika y'Iburasirazuba.

Prof Kabera yaganiriye na IGIHE, ava imuzi imigabo n'imigambi bye muri Kaminuza ayoboye, ibibazo byugarije Kaminuza zigenga mu Rwanda n'ibindi.

Muherutse guhabwa inshingano zo kuyobora East African University, tubitegeho iki?

Iyi Kaminuza imaze iminsi, hari ibyo imaze kugeraho bifatika kuko yatangiye mu 2015. Imaze gutanga impamyabumenyi inshuro eshatu, umubare w'abanyeshuri ntacyo utwaye, bafite porogaramu nziza bigisha ndetse igikuru cyagezweho ni ugufungura campus ya Kigali.

Hari byinshi bikenewe gukorwa, icya mbere dushyizemo imbaraga ni ukuzamura ireme ry'uburezi tubona abarimu beza ndetse na porogaramu zikavugururwa zikajyana n'isoko ry'umurimo, hakaza n'izindi porogaramu nshya zijyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo.

Murifuza kuzibukirwa kuki muri iyi Kaminuza…?

Ndifuza ko iyi kaminuza yaba muri kaminuza za mbere zigenga muri iki gihugu kandi mu gihe nzaba nkiri hano [..] turashaka kuva kuri iki cyiciro cyo gutanga impamyabumenyi z'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (bachelor's) tukajya kuri Master's. Bizanatuma umubare w'abanyeshuri wiyongera, bitume twubaka n'ubushobozi.

Hashize igihe Kaminuza zigenga mu Rwanda zifungwa cyane, ikibazo kiri he?

Harimo ibibazo by'ubwoko bubiri. Icya mbere ni ikijyanye n'imiyoborere muri za Kaminuza. Akenshi usanga imiyoborere izamo ibibazo. Ba nyiri gushinga kaminuza bakivanga mu miyoborere ya za Kaminuza umunsi ku wundi, ugasanga ntabwo za Kaminuza zishakisha ubundi bushobozi burenze ubuturuka mu mafaranga yinjizwa n'abanyeshuri.

Ikindi usanga ba nyiri ikigo bakeneye inyungu mu bigo bashoyemo imari kandi igihe wenda kitaragera. Ibyo byose usanga bigira ingaruka ku ireme ry'uburezi, bikagira ingaruka ku banyeshuri.

Abiga muri kaminuza ni abantu bakuru, iyo kaminuza idafite ireme usanga ari ibibazo, barabimenya ugasanga umubare uragenda ugabanyuka.

Leta yagiye itungwa agatoki ko hari aho itumva neza Kaminuza zigenga, hari icyo muzifasha nk'Ihuriro?

Ihuriro burya riba rifite icyo rigamije, ni ukwishyira hamwe abantu bakinenga. Buriya tugira Komisiyo eshatu, hari ijyanye no kwigenzura. Igenzura za kaminuza igatanga raporo ku bashinzwe gukurikirana ireme ry'uburezi.

Tugira indi Komisiyo yo kubaka ubushobozi ireba uko tugenda twubaka ubushobozi bw'abarimu bacu kuko ireme rishingiye ku barimu bashoboye. Tugira indi Komisiyo ishinzwe ubushakashatsi.

Muri ubwo buvugizi hari ibyagezweho. Nko mu gihe cya Covid-19, kiriya kigega nzahurabukungu, ibijyanye n'uburezi byajemo nyuma cyane, byari byaranze.

Twandikiye Minisitiri w'Uburezi baratwakira, baracyumva. Ntabwo byatinze ubu kaminuza hafi ya zose zabonye ariya mafaranga, izayashatse.

Hari ibindi bibazo tuganiraho bijyanye no kuba abanyeshuri biga muri za Kaminuza zigenga nabo bahabwa buruse za Leta. Ntabwo baratangira kuzihabwa, ariko bari babitwemereye ko bazakiganiraho bakaduha igisubizo cya nyacyo, kandi ni ibintu byumvikana.

Kaminuza zigenga zifite porogaramu zigisha zitaba no muri Leta, kandi zifitiye umumaro igihugu. Muzi ko dufite abanyeshuri benshi muri za Kaminuza biga ubukerarugendo n'amahoteli, nta kaminuza ya Leta ibyigisha […]

Nk'ubu ufashe izi porogaramu turi kwigisha zo gutunganya filime, ubugeni, nta Kaminuza ya Leta birimo. Natwe n'iyo bavuga tukumvikana ku mubare wenda bakavuga bati Kaminuza za Leta zihabwe 80%, hanyuma n'abandi batsinze babishaka, baze muri izi kaminuza.

Nta mpungenge mufitiye Kaminuza mpuzamahanga zikomeje kwiyongera mu Rwanda?

Kuba ayo mashuri aza ni ibintu byiza cyane kuko natwe bituma tubigiraho, tukazamura urwego rw'imyigishirize yacu.

Icya kabiri ayo mashuri afasha gutuma tubona abarimu beza barangije muri ayo mashuri. Ikindi ayo mashuri akenshi aranahenze cyane, ku buryo umunyarwanda usanzwe kugira ngo uyigemo udafite ubufasha bwa Leta, ntabwo byoroshye.

Nta bwoba ateye, ahubwo iyo hari ihiganwa bituma abarimu nabo bagira urwego bazamuraho imyigishirize yabo.

Abikorera bashinja Kaminuza gusohora abantu badafite ubumenyi bukenewe ku isoko, bipfira he?

Buriya nta kivugwa kidafite aho gituruka. Ireme ry'uburezi usanga za Kaminuza zitarivugaho kimwe n'abikorera. Uburyo uburezi buteye ubu, kwigisha ntabwo ari ukuza mu ishuri gusa ahubwo bisaba ko n'abo bavuga ko ireme ry'uburezi ari rike, bagira uruhare mu gutuma turizamura.

Abo bose bari mu nzego zikorera, banyuze muri aya mashuri kandi bo ntabwo bavuga ko badafite ireme ry'uburezi. Ntabwo twavuga ko turi shyashya, ariko nkeka ko bisaba ubufatanye bw'inzego zitandukanye kugira ngo wa mwana usohotse, azasohoke ashoboye kandi asubiza ibibazo biri ku isoko ry'umurimo.

Kaminuza zigenga mu gihe dushyiraho izi porogaramu zo kwigisha, dukwiriye kuba turi kumwe n'abo bikorera kugira ngo turebe ko koko izo porogaramu dukoze zijyanye n'isoko ry'umurimo, wa wundi wikorera atubwire ko ya masomo turi kwigisha ajyanye n'iby'umukozi yifuza.

Baracyabyinubira, ariko twabatumira ngo baze dukore porogaramu ugasanga ntibitabira cyane.

Prof Kabera yavuze ko abikorera bakwiriye kumva uruhare rwabo mu gutanga ireme rinoze ku biga muri Kaminuza

Niba dushaka umuntu mwiza, birasaba ubufatanye bw'abikorera, ubufatanye bwa za kaminuza n'ubufatanye na Leta […] Ishoramari mu burezi riragoye, ubushobozi burakenewe butanyuze gusa muri ba nyirabyo, ahubwo binyuze mu bushakashatsi, gukora imishinga no kumva abafatanyabikorwa mu ireme ry'uburezi.

Kuki Kaminuza zo mu Rwanda tutazibona cyane mu bushakashatsi?

Burya ubushakashatsi burahenda kandi ugiye kubukora akabiha umwanya. Ubona akenshi rero muri za Kaminuza zacu abarimu bakoreshwa mu kwigisha kurusha uko bahabwa umwanya wo gukora ubushakashatsi.

Abarimu bacu biga mu mashuri abo bazungu nabo bigamo, yananirwa ate gukora ubushakashatsi?

Ahubwo icyo akuramo ni iki? Ubu turishimira ko hari ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyi n'ikoranabuhanga, cyahawe inshingano zo guteza imbere ubushakashatsi. Buri mwaka gishyiraho ubushakashatsi bukenewe, za Kaminuza zigapiganwa, bimaze imyaka nk'itatu.

Ubushakashatsi nibwo bwakunganira ya mafaranga atangwa n'abanyeshuri. Ni ahantu dukwiriye gushyira imbaraga, kandi Leta yarabitangiye. Iri gushoramo amafaranga, ahubwo ni ukubaka ubushobozi bwa Kaminuza ku buryo zipiganirwa iyo mishinga bikajya no ku rwego mpuzamahanga.

Ubwo Kaminuza zimwe zafungwaga, byasize mu bibazo abazikoragamo n'abazigagamo, mwabafashije iki?

Ibyo bibazo byari bihari, bimwe byarakemutse ariko ibindi biracyahari. Hari izafunze abarimu bakiri mu nkiko, ibigo bigishakisha uko bibishyura.

Ku bijyanye no gushakira abanyeshuri amashuri, keretse udashaka kwiga ngo arangize, ibyo twabiganiriyeho na HEC bitangwaho umurongo. Uwaba afite ikibazo yakomeza kukivuga tukamufasha.

Hari abakiraga abantu batujuje ibyangombwa, abo bafite ikibazo. Nubwo HEC yatanze uburenganzira bw'uko tubakira, nta kaminuza yakwakira utujuje ibisabwa, aho niho wasanga umwe cyangwa babiri bagishakisha uko buzuza ibyo byangombwa. Agomba kuba yaratsinze nibura amasomo abiri y'ingenzi. Bidahari, nta kindi.

Gufunga Kaminuza yaratangiye gukora mwe mubona ari byo?

Ubundi kugira ngo kaminuza itangire bigira ibyo bikurikiza, ariko amategeko ya HEC ntabwo ahora ari amwe, ajyana n'igihe. Ushobora kwemererwa wujuje ibyangombwa kugira ngo utangire, ariko muri kwa gukora kwawe ukagenda usubira inyuma.

HEC na yo ikwiriye kugira uko ikurikirana ayo makaminuza, ntabwo cyagakwiriye kuza nk'ikibazo gitunguranye, cyagakwiriye kuba ari ikibazo cyagiye kiboneka mu gihe, umuntu atakubahiriza ibisabwa akaba ari bwo bafunga.

Gusa tubona gufunga atari wo muti, umuti ahubwo wakabaye uwo kuganira n'abo bantu bagahabwa igihe ntarengwa, noneho bitakunda uwo muntu akaba ari bwo afungirwa.

Hari ayagiye afungwa ataranahabwa ibyangombwa byuzuye kandi yaremerewe gutangira, na ho ugasanga hagiye habamo udukosa […]

Gufunga byangiza byinshi, noneho n'abagirwaho ingaruka ugasanga si bo bagize uruhare mu gutuma ya kaminuza ifunga. Hakwiriye kurebwa uko haboneka ibisubizo bitagira ingaruka kuri wa muntu utaragize uruhare mu gutuma Kaminuza ifungwa.

East African University Prof Kabera ayoboye, ifite amashami i Kigali na Nyagatare



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ahazaza-ha-kaminuza-zigenga-mu-rwanda-mu-mboni-za-prof-kabera-callixte

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)