Mukankiko yongeye kwifatira mu gahanga ubutegetsi bwa Padiri Nahimana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kwanga kujya muri Guverinoma ye nshya aho yari yahawe umwanya w'umugenzuzi mukuru, Mukankiko yongeye kwibutsa Padiri Nahima Thomas ko agomba kureka ubujura n'uburiganya ngo kuko akomeje kwigira Perezida w'Abanyarwanda baba mu buhungiro kandi ntawamutoye.

Mukankiko kandi avuga ko Nahimana ari umunyagitugu bityo ko adakwiriye kwigira Perezida ku ngufu ahubwo ko niba impunzi zikeneye Perezida wazo zigomba kwihitiramo.

Yagize ati 'Twanze abajura, rubanda izihitiramo. Nta Butegetsi bw'igitugu dushaka.'

Ibi yabivuze ubwo wa muhanuzi wa Padiri Nahimana Thomas yanengaga Mukankiko na Kazigaba Andre ngo kuko bateye utwatsi imyanya bahawe muri guverinoma ye nshya yise 'Guverinoma y'igihugu kiryoshye Ijuru rishya' ndetse ngo bakanamuharabika bavuga ko ari Perezida wishyizeho kandi ko nta tegeko Leta ye Igenderaho.

Kazigaba Andre akunda kunenga Padiri Nahimana kwiyoberanya mu gutanga ibitekerezo, ubujura n'uburiganya, guhangana no kwibasira abatumva ibintu kimwe nawe. Mukankiko na we akamugaya ibisa neza neza nk'ibyo.

Uyu muhanuzi yarangije avuga ko Kazigaba na Mukankiko Imana yabahamagaye bakanangira imitima yabo banga kwifatanya na Padiri Nahima bityo ko izahamagara abandi ngo kuko abanyarwanda baba mu buhungiro ari benshi.

Nubwo bimeze gutyo ariko hari ababona ko uyu mugabo wiyise umuhanuzi w'Imana ari igikoresho cya Padiri Nahima agamije kwisingiza no kuriganya abanyarwanda baba muri Opozisyo utwabo nkuko byashimangiwe na Mukankiko Sylvie na Andre Kazigaba.

Mukankiko yahoze ari muri Guverinoma ya Nahimana Thomas avuga ko ikorera mu buhungiro ariko nyuma aza kuyivamo amaze kubona ko ntakindi Padiri Nahima agamije kitari uburiganya n'ubujura. Ubu bakaba basigaye bahanganiye ku mbuga nkoranyambaga.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Mukankiko-yongeye-kwifatira-mu-gahanga-ubutegetsi-bwa-Padiri-Nahimana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)