Mu mvugo ikakaye Kenny Sol yikomye umunyamakuru David Bayingana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Nyarwanda Kenny Sol yavuze ko yatengushywe bikomeye n'umunyamakuru David Bayingana wavuze ngo ajye ku rubyiniro aririmbe cyangwa abireke, ni mu gitaramo cya 'Rwanda Rebirth'.

Mu mpera z'icyumweru gishize tariki ya 6 Kanama 2022, mu Rwanda hari igitaramo cy'imbaturamugabo cyari cyatumiwemo umuhanzi Nyarwanda The Ben usanzwe ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku rutonde rw'abahanzi bagombaga kuririmba hariho n'umuhanzi Kenny Sol, gusa yarategerejwe ntiyakandagira ku rubyiniro ni mu gihe kandi yari muri Kigali Arena ahabereye iki gitaramo.

Havuzwe byinshi birimo kuba ngo yaba yimwe inzoga ya Hennessy ngo abone kujya ku rubyiniro.

Mu ibaruwa ndende uyu musore yaraye asohoye, yagarutse ku mpamvu yatumye ataririmba kandi yari yageze ahagomba kubera igitaramo.

Yavuze ko hashize imyaka myinshi abahanzi barabaye ikibazo, ngo ntibagerera ahagomba kubera igitaramo igihe n'ibindi, gusa ngo bigomba guhinduka.

Ngo abategura ibitaramo rimwe na rimwe na bo ubwabo baba ari ibibazo kuko banze kubahiriza ibyo bumvikanye, aha ni ho yatanze urugero kuri David Bayingana wavuze ngo baririmbe cyangwa babireke, ngo yanatanze ingwate ya telefoni ye ngo azayisubize amaze kwishyurwa.

Ati "rimwe na rimwe abantu batumira abahanzi ni bo baba ari ibibazo. Muvandimwe Bayingana ngomba kuvuga ukuntu wantengushye mu ijoro ryakeye, amagambo wambwiye n'ikipe yanjye ngo "Turirimbe cyangwa tubireke", wageregeje no kujya kumvisha umujyanama wanjye ngo afate telefoni ya we nk'ingwate, kubera ko gusa twagusabaga n'abantu ba we kuzuza ibikubiye mu masezerano twagiranye."

Kenny Sol bivugwa ko yari yemerewe miliyoni 2, mbere yo kujya ku rubyiniro yabwiwe ko ahabwa sheki azabikuza tariki ya 10 Kanama ariko nayo arayitegereza ntiyayihabwa ari nabwo yafataga umwanzuro wo kutajya ku rubyiniro.

Muri iyi baruwa ndende kandi yasobanuye ibibazo abahanzi bahura nabyo, aho barara amajoro bakora ariko benshi mu bategura ibitaramo ntibahe agaciro ibyo bakora.

Ngo mu Rwanda ni ho honyine abamenyekanisha ibihangano (promoters) bumva bari hejuru y'umuhanzi ndetse n'abategura ibitaramo bakumva ko gutumira umuhanzi ari impuhwe bamugiriye.

Yibajije kandi niba Ikigo cy'igihugu cy'iterambere (RDB) cyaba cyizi ko igitaramo cya 'Chop Life' yaririmbyemo tariki ya 25 Kamena 2022 cyateguwe n'Intore Entertainment yaba atarishyurwa amafaranga yose.

Ibaruwa ya Kenny Sol
Kenny Sol yavuze impamvu ataririmbye muri Rwanda Rebirth Concert
Bayingana David yatunzwe agatoki bitewe n'amagambo yabwiye Kenny Sol



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-mvugo-ikakaye-kenny-sol-yikomye-umunyamakuru-david-bayingana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)