Kenny Sol amennye umuceri hasi avuga agasuzuguro yakorewe||intandaro yo kutaririmba mu gitaramo cya The Ben - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Kenny Sol yatangaje ko agasuzuguro no kutishyurwa aribyo byatumye ataririmba mu gitaramo cya The Ben cyabaye mu ijoro ryatambutse.

Mu itangazo uyu muhanzi yashyize hanze yatangaje ko ashengurwa no kuba amezi agiye kuba abiri Bruce Intore wateguye ibitaramo Chop Life ataramwishyura ndetse no kuba David Bayingana n'abandi bateguye igitaramo cya The Ben banze kumwishyura nkuko amasezerano yabiteganyaga.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko agasuzuguro abahanzi nyarwanda basuzugurwa n'abategura ibitaramo gakwiye guhagarara ndetse asaba abahanzi bagenzi be gutinyuka bagashyira hanze ukuri kose.



Source : https://yegob.rw/kenny-sol-amennye-umuceri-hasi-avuga-agasuzuguro-yakoreweintandaro-yo-kutaririmba-mu-gitaramo-cya-the-ben/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)