M23 yashyizeho undi muvugizi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muvugizi washyizweho n'ubuyobozi bwa M23, ni Lawrence Kanyuka uzajya avuga ibyerekeye Politiki mu gihe Maj Willy Ngoma we azakomeza kuwuvugira ibyerekeye ibya gisirikare.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n'ubuyobozi bwa M23 kuri iki Cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022 rivuga ko hashingiwe ku mategeko n'amahame y'uyu mutwe, hafashwe iyi myanzuro mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere yawo.

Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo cyafashwe n'ubuyobozi bukuru bw'amategeko bwa Gisirikare, rigira riti 'Yashyize mu mwanya umuvugizi w'umutwe wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka.'

Uyu muvugizi mushya wa M23 mu byerekeye ibya Politiki, azajya akorana na Maj Willy Ngoma wari usanzweho ariko umwe akavuga ibyerekeye Politiki mu gihe undi azajya avuga ibyerekeye Politiki.

Perezida wa M23, Betrand Bisimwa mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati 'Twashyizeho Umuvugizi wa M23 ari we Lawrence Kanyuka. Maj Willy Ngoma azakomeza kuba umuvugizi w'Igisirikare cya M23.'

Umutwe wa M23 uherutse kandi gushyira inzego z'ubutegetsi mu Mujyi wa Bunagana umaze iminsi uri mu maboko yawo ndetse n'amwe mu mategeko agomba kugenderwaho n'abaturage bo muri uyu Mujyi.

Visi Perezida wa M23, Gen Sultan Makenga akaba n'umuyobozi w'igisirikare muri uyu mutwe, mu mpera z'icyumweru twaraye dusoje, yagaragaye ari kumwe na Jean Mwigamba wahoze ari Umuyobozi wa Teritwari ya Rutshuru.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/M23-yashyizeho-undi-muvugizi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)