AKAGAMBANE i Rubavu ! Gitifu W'Umurenge arashinjwa gukura amenyo umukobwa wanze ko basambana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru 31 Nyakanga, nibwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hiriwe hakwirakwizwa amafoto y'umukobwa bivugwa ko yitwa Uwimanimpaye Clarisse usanzwe akora mu kabari avuga ko yakubiswe agakurwa amenyo na Gitifu w'umurenge wa Kanzenze Faustin Nkurunziza nyuma yo kumusaba ko baryamana akabyanga,

Gitifu Nkurunziza avuga ko ibyo gusaba uyu mukobwa ko baryamana ataribyo, ahubwo ahishura uko ako kabare uyu mukobwa akoramo gasanzwe kazwiho amakosa,binatuma ubuyobozi bw'Umurenge bukunda kugafunga. Cyakora yemeza ko n'uyu mukobwa yigeze gusuzugura inzego z'umutekano ubwo yabazwaga ibyemeza ko yikingije akanga kubyerekana bituma afungwa by'igihe gito nyuma aza kurekura.

Ku bwa Gitifu Nkurunziza, ngo uyu Uwimanimpaye arimo gukoreshwa na nyiri akabare ugamijwe kwihimura ku buyobozi bw'umurenge bukunze kumuhagarikira akabere biturutse ku kuba hari amakosa menshi akunze gukora.

Anongeraho ko usibye uyu nyiri akabari, hari n'umukozi ushinzwe Imari n'ubutegetsi mu murenge bikekwa ko akorana n'abashaka kumusebya mu itangazamakuru.

Yagize ati :'Biba twatunguwe no kumva umukozi w'umurenge wa Kanzenze ushinzwe imari n'ubutegetsi ,usanzwe akekwaho gushaka kumparabika atumiza abanyamakuru akababwira ko nakubise umukozi kuko atikingije mukura amenyo'

Gitifu Nkurunziza avuga ko ibibazo by'abamusebya yamaze kubigeza ku bo bireba bose, mu rwego rwo kwishinganisha.

Ivomo:Rwandatribune



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/AKAGAMBANE-i-Rubavu-Gitifu-W-Umurenge-arashinjwa-gukura-amenyo-umukobwa-wanze-ko-basambana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)