Kubusanya hagati ya Padiri Nahimana n'uwo yita Minisitiri w'Intebe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'aho Padiri Nahimana yagaragaye akoresha idarapo rya Leta y'u Rwanda ririho ubu, mu gihe Minisitiri we w'Intebe yaje kugaragara akoresha irya kera ryakoreshwaga mu butegetsi bwa MDR Parmehutu na MRND.

Aha niho bamwe bahera bagira bati 'Perezida akagira ikirango cye, Minisitiri w'Intebe na we akagira ikindi ! Guverinoma ikorera mu buhungiro noneho si ukwambara imbusanye ni ukugendera mu zitandukanye ! Uwapfuye yarihuse ! Aka si akumiro !?

Hari n'abandi bagaya Jean Paul Ntagara wiyita ko yarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, gukoresha idarapo ryo mu gihe cy'ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa iyo jenoside.

Iri darapo rikaba rikunze gukoreshwa n'abantu baba mu Mitwe irwanya ubutegetsi bw'u Rwanda bazwi nk'abahezanguni bacyuzuyemo ingengabitekerezo ya giparimehutu by'umwihariko ababarizwa muri Guverinoma yiyita ko ikorera mu buhungiro yashinzwe na Padiri Nahimana Thomas.

Ku rundi ruhande ariko Padiri Nahimana na we yatunguye benshi yemera gukoresha ikirango cy'idarapo rikoreshwa ubu mu Rwanda kuko na we mbere yakoreshaga irya kera ashaka kugaragaza ko iri riho ubu ataryemera ndetse atanemera n'ubutegetsi bw'u Rwanda buyobowe na FPR-Inkotanyi nk'uko adahwema kwibyivugira.

Padiri Nahimana yagaragaye ku ibendera ry'u Rwanda ry'ubu
Minisitiri w'Intebe we agaragara ku rya cyera



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kubusanya-hagati-ya-Padiri-Nahimana-n-uwo-yita-Minisitiri-w-Intebe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)