UBWIRU i Nyabihu ! Rurageretse hagati ya SOPYRWA n'abaturage bayishinja kubambura ubutaka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage bavuga ko mu 1997 ubwo bari batahutse bava mu bihugu bitandukanye ari bwo batijwe ubutaka na leta bureshya na hegitare 200.

Kuva icyo gihe batangiye kujya babuhingamo ibirayi ndetse n'ibireti.

Nyuma mu 2021 ikigo SOPYRWA yaje kubasaba gukorana na yo, bakajya bahinga ibireti yo ikabagurira umusaruro.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo baje kubwirwa ko batazakorana na SOPYRWA, yo ihitamo abazihinga ubutaka ivuga ko habayeho ipiganwa ibintu bagaragaza ko ari akarengane.

Umwe yagize ati' Yari izanye Umushinga mwiza wo guhingana ibireti, duhingana nayo,tubana neza,kugeza ejo bundi mu kwezi kwa mbere. Mu kwezi kwa mbere twaratunguwe, batubwiye y'uko tugomba kuvamo noneho hakabaho Umushinga utubura imbuto (ibirayi) n'ibireti. Babitubwira ari kuwa mbere, amapiganwa aba kuwa Gatanu. Kuvuga ngo habayeho ipiganwa ngo natwe turimo, twe habaye kutwiberereka ,ariko bari bateganyije abo bari bateguye wenda bafite ubushobozi kuturusha.'

Aba baturage bavuga ko mu myaka irenga 25 bari bamaze igihe bahinga muri ubwo butaka, ubwo babwirwaga ko hagiye guhabwa abandi nta mahirwe yo gusarura imyaka bari barahinzemo bahawe.

Kagayigayi Victor ushinzwe ubuhinzi muri SOPYRWA we ahakana ko guhitamo abatsindiye iyi mirima nta manyanga ariko abaturage bo bakabihakana.

Yagize ati'Kuvuga ngo habayemo ubwiru,tubibasabe , mwumve ko nta bwiru bwabayeho, byakozwe mu mucyo uhagije.'

Umuvunyi Mukuru Wungirije ,Mukama Abbas, yavuze ko abatsindiye guhinga iyi mirima , kontaro yabo nirangira mu myaka ibiri hazabaho gupiganwa bundi bushya n'abaturage bari basanganywe imirima barimo.

Yagize ati'Abatsindiye isoko bemeye guhabwa 60% by'inyungu abashaka kwihuza nabo bagahabwa 40%. Ariko hari benshi bavuze ko badashaka kubijyamo, bazategereza ko kontaro irangira bagapiganwa nk'abandi nibwo buryo babahaye kandi nta kibazo kirimo.'

Aba baturage bavuga ko n'ubwo hagapiganwa isoko hakongera kugaragara uburiganya , bagasaba ko iki kibazo cyakemurwa mu mucyo ,nabo bagahabwa amahirwe yo gupiganira isoko hatabayeho guhitamo uwo bakorana.

Ivomo : Radio/TV Flash



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/UBWIRU-i-Nyabihu-Rurageretse-hagati-ya-SOPYRWA-n-abaturage-bayishinja-kubambura-ubutaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)