Header Ads Widget

Technology

Kiyovu yazanye umunya-Afurika y'Epfo, Rutahizamu w'umunya-Nigeria Nanbur Gabriel na Eloundou Ngono uvuye muri Cameroon basinyiye Gasogi United #rwanda #RwOT

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Kanama 2022 nibwo ikipe ya Kiyovu SC yakiriye umukinnyi wo hagati ukina asatira w'umunya Afurika y'Epfo Riyad Norodien wari usanzwe akina mu ikipe ya Darling CLub Mote Mapembe yo muri Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


Uyu mukinnyi ukina asatira yageze i Kigali ahagana Saa tanu z'ijoro aje kumvikana ndetse no gusozanya n'ikipe ya Kiyovu SC, biteganyijwe ko uyu mukinnyi wagiye anyura mu makipe atandukanye y'iwabo muri Afurika y'Epfo asinya amasezerano mu gihe cya vuba.


Riyad Norodien aje gufatanya na Kiyovu Sports Club kwitegura umwaka w'imikino wa 2022-2023 ifite umutoza mushya ufite ubwenegihugu bwa Congo ndetse n'u Bubiligi uherutse gusinya amasezerano y'imyaka itatu mu ikipe y'urucaca witwa Alain-André Landeut.


Mu rwego rwitegura umwaka utaha w'imikino amakipe arimo gasogi United nayo akomeje imyiteguro aho nayo yaraye ihamije ko yasinyishije rutahizamu witwa Nanbur Gabriel Nannim wakinaga mu ikipe yo muri Nigeria, ndetse na Eloundou Ngono Fernand Guy Herve ukina mu kibuga hagati, uyu akaba yakiniraga ikipe ya Union Douala yo muri Cameroun.

The post Kiyovu yazanye umunya-Afurika y'Epfo, Rutahizamu w'umunya-Nigeria Nanbur Gabriel na Eloundou Ngono uvuye muri Cameroon basinyiye Gasogi United appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/kiyovu-yazanye-umunya-afurika-yepfo-rutahizamu-wumunya-nigeria-nanbur-gabriel-na-eloundou-ngono-uvuye-muri-cameroon-basinyiye-gasogi-united/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kiyovu-yazanye-umunya-afurika-yepfo-rutahizamu-wumunya-nigeria-nanbur-gabriel-na-eloundou-ngono-uvuye-muri-cameroon-basinyiye-gasogi-united

Post a Comment

0 Comments

Nature