Kigali : Ibitaravuzwe ku Mukarani w'Ibarura wariwe n'imbwa aho yari agiye kubarura, Umukire yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu cyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga, hacicikanye amakuru yavugaga ko hari umugore uri mu bakarani bari mu gikorwa cy'ibarura rusange, wariwe washumurijwe imbwa n'umukire wo mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Jabana ubwo yajyaga kubarura muri uru rugo.

Gusa aya makuru yahise anyomozwa n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo, bwavuze ko uyu mukarani w'ibarura yariwe n'imbwa koko ari ko atayishumurijwe.

Ubuyobozi bw'Akarere bwihanganishije uyu mukarani w'ibarura, bwavuze ko 'Ubwo yagera kwa Kanani yasanze hakinguye arinjira, umwana yaje kureba uwinjiye ari kumwe n'imbwa ayibonye agira ubwoba ahungira ku mwana aragwa ihita imurya arakomereka.'

Amakuru mashya ubu avuga ko uyu mugabo witwa Kanani Jean Robert, yamaze gutabwa muri yombi ndetse akaba afungiye kuri station y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ya Nduba akurikiranyweho icyaha cyo kubabaza undi umubiri atabigambiriye.

Umwe mu bari muri uru rugo rwo kwa Kanani ubwo iyi mbwa yasagariraga uyu mukarani w'ibarura, yavuze ko batigeze bayimushumuriza nkuko byabanje guhwihwiswa.

Uyu wari uri gukora akazi k'ubwibatsi muri uru rugo, yavuze ko uyu mukarani w'ibarura koko yabanje kugira igihunga cy'iyi mbwa, agahungira ku mwana wari uje kumukingurira bigatuma iri tungo rigira umujinya rikajya gutabara uwo mwana.

Yagize ati 'Nanjye naramubwiraga nti 'rekura uwo mwana iyo mbwa itakurya' Kubera na we igihunga n'ubwoba, arakomeza afata umwana, birangira baguye hasi, n'umwana yakomeretse ku mazuru.'

Akomeza agira ati 'Imbwa rero ibona kumwataka neza yaguye hasi, ihita imurya iramukomeretsa.'

Umuturanyi w'uru rugo, yavuze ko Kanani yari mu nzu, na we akumva hanze byadogereye hari kuvuzwa urusaku rw'imbwa ye yari irimo kurya uyu mukarani w'ibarura, agasohoka yiruka ngo amukize.

Uyu muturanyi yagize ati 'Yari mu nzu hanyuma yumvise akaruru, araza, noneho Kanani ajya kumuvuza kwa muganga.'

Uyu mukarani w'Ibarura witwa Uwimpuhwe Josiane, wariwe n'iyi mbwa tariki 22 Kanama 2022, mu Mudugudu wa Agatagara mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba, we yavuze ko iyi mbwa yamuriye akavuza induru ariko akabura umutabara yaba ari ba nyiri urugo ndetse n'abahakodesha.

Uyu mukarani w'ibarura wavugaga ko yifuza guhwa impozamarira, yatangaje ko atizeye ko imbwa yamuriye ikingiye bityo ko afite impungenge ko bishobora kumugiraho ingaruka.

Gusa ngo Kanani yaje kuza nyuma iyi mbwa imuri hejuru, ahita ayibwira ngo 'Toka' ihita igenda, abaturanyi bamusaga ko yamujyana kwa muganga n'imodoka ye ariko aranga avuga ko ifite ikibazo, bajyayo n'amaguru na bwo bakimara kujyayo, ahita yigendera.

Ivomo:Radiotv10



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Ibitaravuzwe-ku-Mukarani-w-Ibarura-wariwe-n-imbwa-aho-yari-agiye-kubarura-Umukire-yatawe-muri-yombi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)