Umugambi Mubisha wa Gen Makanaki ku Batutsi wamaganiwe kure n'Abanyamakuru ,Abanyamulenge bashobora kwibasirwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gen Kasimbira yari aheruka gutangaza ko agiye gukusanya abarwanyi be hanyuma bakibasira abanyamulenge n'abandi banyekongo bo mu bwoko bw'Abatutsi muri DR congo we avuga ko ari abanyarwanda.

Nyuma y'aya magambo y'uzuye urwango, ishirahamwe ry'Abanyamakuru bo muri DRCongo, u Burundi n'u Rwanda rizwi nka NDH( Non aux Discours de haine) Bari kumwe n'imiryango itegamiye kuri Leta nka ' Benevolencija Grand Lac bamaganye imvugo ya Gen Makanaki John zigamije kwibasira bamwe mu banyekongo bavuga ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi.

Bagize bati :' ntacyo byatumarira muri iki gihe kwishora mu bikorwa byateza akaduruvayo n'amakimbirane y'Amoko, kuko byazakomeza kuduteza ibibazo mu bihe birimbere. Twifuza ko Abana bacu bakurira mu gihugu cy'amahoro.

Nitwe dufite izo inshingano nk'Ababyeyi ndetse tugaharanira ayo amahoro muri ibi bihe, kugirango dutegurire ejo heza abana bacu.

Twamaganye ibikorwa byose n'imvugo z'urwango zigamije kwibasira umuryango mugari w'Abanyamulenge utuye muri DRCongo no kugerageza kubirukana muri gakondo yabo. Ibi ntago byazatuzanira amahoro na busa. Kubwiyo mpamvu twe nk'Abanyamakuru twishize hamwe twamaganye ibi bikorwa,kuko twifuza ko igihugu cyacu n'akarere duherereyemo haba ahantu ,buri wese atura yubaha uburengazira bwa mugenzi we.'

Nyuma yo kwamagana amagombo y'urwango yavuzwe na Gen Makanaki, aba banyamakuru basabye ubuyobozi bw'Intara ya Kivu y'Amajyepho n'ubuyobozi bw'ingabo gushiraho gahunda zigamije kurinda ubuzima Bw'abanyamulenge batuye mu gace ka Muramvya Gurupoma ya Jomba mu Misozi miremire ya teritwari ya Uvira bashobora kwibasirwa mu buryo bw'umwihariko ,kubera amagambo yuzuye urwango aheruka gutangazwa na Gen Makanaki John Kasimbira umuyobozi w'Umutwe wa Mai Mai muri Uvira.

Ivomo:Rwandatribune



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umugambi-Mubisha-wa-Gen-Makanaki-ku-Batutsi-wamaganiwe-kure-n-Abanyamakuru-Abanyamulenge-bashobora-kwibasirwa

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)