Kigali: Abamotari banze gukoresha mubazi kubera ibihombo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bamotari bo mu mujyi wa Kigali batangaje ko batazongera gukoresha mubazi kubera ko ibatera ibihombo bikomeye cyane ko n'ibicirio bya lisansi bikomeje kuzamuka.

Ku cyumweru tariki ya 7 Kanama 2022, nibwo RURA yatangaje ko mu mezi abiri ari imbere igiciro cya mazutu kigomba kugura 1607Frw.Naho lisansi ikagura 1609frw.

Aba bamotari babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko kubera ibiciro by'ibikomoka kuri peterori byazamutse, nabo badashobora gukoresha mubazi kuko byaba bibashyira mu gihombo.

mwe yavuze ko badashobora kuyanga mu buryo bweruye ko ahubwo bazakomeza gucungana ku ijisho na Polisi.

Yagize ati ' Uwazanye mubazi azahomba ariko Polisi yabonye amafaranga.Twiyemeje guha polisi amafaranga.(Avuga ko batazakoresha mubazi.)

Uyu yavuze ko iyo ufashwe udakoreshwa mubazi ucibwa 10.000Frw ariko ko badashobora kuyikoresha kuko ibahombya.

Yakomeje ati 'Abagikoresha mubazi ni bacye kuko bahomba. Ubonye udahomba wowe ntiwayikoresha? Cyakora ubu aho lisansi yazamukiye abagenzi bazajya bayishaka kuko ibara macye rwose ku mafaranga tubaca.'

Undi nawe yavuze ko mu by'ukuri izamuka ry'ibiciro bya Lisansi na Mazutu byaje bibasonga ndetse ko na mbere bari bagaragaraje ko iyi mubazi ibabangamiye ariko ko batumvwa, bityo nabo bazajya bakoresha amayeri mu gucengana na polisi.

Muri Gicurasi uyu mwaka mu nama yari yahuje abamotari muri Kigali n'Urwego Ngenzura Mikorere, RURA, Umuvugizi wa Polisi y'uRwanda, CP Kabera John Bosco, yaburiye abomotari banga gukoresha mubazi.

Yagize ati 'Twatanze ubutumwa butandukanye bwo gukomeza gukoresha mubazi ku bazifite ,abatazifite , bakazategereza .'

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe abamotari mu Rwego rw'Igihugu Ngenzura Mikorere,RURA, icyo gihe yemeje ko umubare w'abakoreresha mubazi ari mucye bityo hakwiye gushyirwamo imbaraga.

Yagize ati 'Koko habayeho igabanuka ry'imikoreshereze ya mubazi gusa bishobora kuva ku mpamvu zitandukanye ariko nibyo dutekereza kuko abatazikoresha nibo babizi neza nubwo bavuga ko biterwa n'ibiciro.'

Abamotari mu bihe bitandukanye bo batangaje ko badakoresha mubazi ahanini bitewe n'uko ibahendesha cyane. Batangaza ko bakatwa 10% ku mugenzi, ibintu bavuga ko bituma batabona umusaruro bifuza.

Ubusanzwe ibirometero bibiri bya mbere umugenzi yishyura 400Frw aho kuba 280Frw ibindi birometero bikiyongeraho 130Frw.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kigali-abamotari-banze-gukoresha-mubazi-kubera-ibihombo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)