Karongi:Umukobwa wateye icyuma mwarimu akamwica yaburanishijwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa wo mu Mudugudu wa Nyabiranga, Akagari ka Muhororo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugabo wari usanzwe ari umwarimu, yasabiwe gufungwa burundu.

Mu iburanisha ryabaye ku wa Kabiri w'iki cyumweru tariki 02 Kanama 2022, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi kuzahamya icyaha uyu mukobwa, rukamukatira gufungwa burundu.

Uyu mukobwa akekwaho gukora iki cyaha tariki 28 Kamena 2022, ubwo umugabo wari usanzwe ari umwarimu yajyaga muri butiki y'uyu mukobwa kugura ibintu bitandukanye ariko bakaza kunanirwa kumvikana ku mwenda yari amusigayemo.

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Karongi buburana n'uyu mukobwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi, buvuga ko nyakwigendera yari yaguze ibintu bifite agaciro k'ibihumbi 18 Frw ariko akamwishyira ibihumbi 10 Frw hagasigara umwenda w'ibihumbi umunani.

Buvuga ko nyuma baje kunanirwa kumvikana ku mafaranga yari amusigayemo kuko nyakwigendera yavugaga ko yayamwishyuye yose mu gihe umukobwa yavugaga ko amusigayemo umwenda.

Uyu mukobwa yaje kwinjira mu nzu yarimo uwo mwarimu aza afite icyuma yagihishe mu ikabutura ahita agitera uwo mwarimu mu gatuza ahita yitaba Imana.

Urubanza ruzasomwa kuwa 10 Kanama 2022.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/karongiumukobwa-wateye-icyuma-mwarimu-akamwica-yaburanishijwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)