Iyahigaga yahiye ijanja, APR FC igaraguwe na AS Kigali ubugira gatatu mu mwaka umwe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyamukandagira mu kibuga asigaye agenda yomboka kugira ngo hatagira umenya ko yahageze, ikipe iyitwariyeho ibikombe bibiri ndetse yaranatamitse Kiyovu Sports igikombe ariko nayo ikananirwa kunywa ayo yakamiwe.

Wa murindi wasimbuwe no kugenda yihishahisha yicyekacyeka dore ko namakuru kuyabona ari ikibazo bikavugwa ko ari ukugira ngo abafana bayo badakomeza kwiheba.

Adil wamaze imikino 40 adatsindwa ashobora kuzamara indi adatsinda dore ko ejo bundi yatsinzwe na Gasogi hanyuma anganya na Policew nuyu munsi anganya atsindirwa kuri penality na AS Kigali.

Igikombe cya Super kikaba kibonye nyiracyo nyuma yo gutwara n'igikombe cy'amahoro.



Source : https://yegob.rw/iyahigaga-yahiye-ijanja-apr-fc-igaraguwe-na-as-kigali-ubugira-gatatu-mu-mwaka-umwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)