Isura ya Bucyibaruta mu mboni za Me Karongozi na Me Gisagara baburaniye abiciwe ababo muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bucyibaruta Laurent wavukiye i Musange mu 1944, yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro kuva ku wa 4 Nyakanga 1992 kugera muri Nyakanga 1994.

Ibyaha yahamijwe bishingiye ku nama ziswe iz'umutekano zirimo izo yategetse ko zikorwa cyangwa izo yitabiriye, bivugwa ko zateguriwemo umugambi wo kwica Abatutsi bo mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye n'Abanyamategeko Me Richard Gisagara na Me André Martin Karongozi bamaze amezi abiri baburaniraga uruhande rw'abiciwe ababo, bagize igihe gihagije cyo gukurikirana byimbitse uru rubanza, kuri bo bavuga ko rudasanzwe kuko ari urwa mbere mu Bufaransa ruburanishije umwe mu bari mu buyobozi mu nzego nkuru zifata ibyemezo.

Me Karongozi na Me Gisagara bagarutse ku isura nyayo ya Bucyibaruta no ku bikorwa byamuranze haba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe yakorwaga n'uko Guverinoma y'Abatabazi yaje kumushimira kuko yitwaye neza bijyanye n'ibyo iyo Leta yagenderagaho.

Me Karongozi ni ubwo yari umunyamategeko muri uru rubanza ariko nk'umuntu uvuka aho muri Gikongoro Bucyibaruta yayoboraga ni umuntu wari uzi umuryango wa Me Karongozi.

Uyu yatangajwe n'ukuntu muri Gikongoro Jenoside yatangiye vuba cyane bucyeye bw'ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana Juvénal.

Me Karongozi ati "Gikongoro yari kure cyane ya Kigali ku bijyanye no kuba hahita hatangizwa ubwicanyi, byerekana ko ari ahantu bari baramenyereye kwica vuba mu bihe byose byabayeho hatotezwa hakicwa Abatutsi guhera mu gihe cya Revolisiyo ya 1959.''

Ikindi cyatangaje ni ukuntu ubwicanyi bwahise bushyirwa mu bikorwa kandi muri iki gice cy'igihugu Ishyaka ryari ku Butegetsi, MRND ryari ryaratakaje abayoboke benshi, ni ukuvuga ko hari umubare munini w'abatari bacyemera ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana.

Yakomeje avuga ko kwihuta kwa Jenoside yakorerwaga Abatutsi ari icyemezo Perefe we ubwe yafashe n'Akanama ka Perefegitura gashinzwe Umutekano (Conseil Prefectorale de Securité).

Ati 'Yari igizwe na Perefe, Komanda wa Gendarmerie, ushinzwe Iperereza, Su-Perefe ushinzwe iby'Imitegekere y'Igihugu, Umushinjacyaha wa Repubulika. Abo bantu ni bo bafataga ibyemezo bakagira n'ububasha bwo gufunga abantu cyangwa kubarekura.'

Me Karongozi yakomeje avuga ko Bucyibaruta yakoze ingendo nyinshi hirya no hino zirimo izo yakoreye mu Cyanika, i Kibeho, i Kigali n'ahandi. Icyo gihe ubwicanyi bwari bwaratangiye kuko nka Kibeho Abatutsi bari barishwe.

Me Karongozi ati 'Ku itariki 17 ni bwo guverinoma yashimye Bucyibaruta ihita ikuraho Perefe wa Butare n'uwa Kibungo. Ku wa 18 Mata, Sindikubwabo yagiye kumusura. Adusobanurira [Bucyibaruta] ko yamusuye amutunguye. Ikikwereka ko yari afite ububasha ni uko mu mwanya muto yahise akoranya ya nama y'umutekano.'

Nyuma yaho ni bwo Abatutsi b'i Murambi bishwe bamaze igihe kirekire barafungiwe amazi, batabona uko bateka ibiribwa bari barahawe na Caritas ku buryo benshi nta mbaraga bari bagifite kubera inzara. Ikindi ni uko bari barabanje gusabwa na Bucyibaruta gutanga ibikoresho byose bashoboraga kwifashisha bitabara kuko bizezwaga umutekano usesuye.

Mu rukerera rwo ku wa 21 Mata 1994 ni bwo Abajandarume bari bagose inkambi bafashijwe n'abaturage bambaye ibirere n'amashara batangiye kwica.

Ibyo ngo byakozwe kimwe n'i Kaduha ariko ngo abaturage b'Abahutu bari batuye inyuma y'Inkambi i Murambi bari babanje guhungishwa bajyanwa mu Ishuri rya ACEPR kugira ngo batazitiranywa n'abagomba kwicwa.

Abarangije kwica i Murambi muri icyo gitondo bahise bajya gukomereza mu Cyanika ku buryo muri icyo gihe hishwe abantu benshi. Bamwe bavuga ibihumbi 76, abandi ibihumbi 90 mu gihe hari n'abavuga abarenga ibihumbi 100.

Me Gisagara Richard wari uhagarariye imiryango y'abiciwe ababo mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta, yavuze ko uyu mugabo w'imyaka 78 yavuye mu Rwanda muri Nyakanga 1994 ajya i Bukavu, akomereza i Tingitingi, inkambi yaho imaze gusenywa mu 1996, akomereza i Bangui muri Centrafrique aho yageze mu 1997.

Mu Ugushyingo 1998 ni bwo yageze mu Bufaransa, asaba ubuhungiro barabumwima akaba yararinze aburanishwa atarabona icyangombwa cy'ubuhunzi.

Me Gisagara yanagarutse ku myitwarire ya Bucyibaruta. Yagize ati "Ni umuntu w'umuhanga usubiza yitonze ibibazo byose abazwa naho yibeshye aragenda ejo akagaruka agashaka uko ahakosora, akavuga neza ururimi abazwamo rw'Igifaransa, akubahiriza gahunda zose ahabwa n'abacamanza, ni umusaza ukuze ugenda yishingikirije inkoni, aza aherekejwe n'abana be n'abuzukuru.''

Abanyamategeko Me Richard Gisagara (ibumoso) na Me André Martin Karongozi bamaze amezi abiri baburaniraga uruhande rw'abiciwe ababo mu rubanza rwa Bucyibaruta Laurent wakatiwe imyaka 20 ahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Uko yasuye abanyeshuri bo muri Marie Merci

Me Karongozi yavuze ko ku wa 4 Gicurasi, ubwo abanyeshuri bahitagamo uwari ubahagarariye ngo abavugire, bari baramwise Doyen w'Abatutsi, bivuze ko bari bageze aho batandukanuya abanyeshuri b'Abahutu n'Abatutsi.

Yagize ati "Iyo delegation ya Bucyibaruta yagiye kubareba nyine mu bice bibiri bitandukanye, Abahutu ukwabo n'Abatutsi ukwabo, ariko ihera ku banyeshuri b'Abahutu kuko bari bavuze ko badashaka kugumana n'ab'Abatutsi. Aba banyeshuri ni ubwo hari mu biruhuko bari baragarutse ku ishuri gusoza amasomo batabashije gukora kubera imyigaragambyo yari yarabaye mu gihe cy'amashuri gisanzwe."

Uwo munyeshuri wari uhagarariye abandi mu gice cy'Abatutsi abwiye itsinda ryari riyobowe na Bucyibaruta ririmo uhagarariye Kiliziya, Musenyeri Misago, ushinzwe Iperereza, ushinzwe Amashuri na Komanda wa Jandarumori ati "mwebwe nimushaka ko tubaho, twabaho, mutabishatse kandi twakwicwa.''

Bucyibaruta yagirirwaga icyizere n'abaturage

Me Gisagara ati "Impunzi zimaze guhurizwa hamwe i Murambi mu cyemezo cyafashwe n'inama yari iyobowe na Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro, bamaze kuhagera ubuzima bwabaye bubi cyane kuko nta mazi yo kunywa; bari barakase itiyo yayajyanagayo, nta byo kurya, babatera, ni bwo bandikiye ibarwa Perefe Bucyibaruta bamubwira bati 'uzaze kudusura no mu rubanza yiyemereye ko koko yagiyeyo tariki ya 15'."

Mu kubahajyana yari yarababwiye ko ari uburyo bwo kubarinda, amaze kugerayo, Me Gisagara akomeza avuga ko ntacyo yabamariye.

Yavuze ko mu rukiko babajije Bukibaruta niba nk'umuyobozi yarasuye abo baturage bari i Murambi ari na we waboherejeyo, bashakaga kumenya nyuma yo gusanga nta biribwa n'amazi bafite yarabikozeho iki? Bucyibaruta yasubije ko atari we wari ushinzwe amazi.

Tariki 11 Mata 1994 Perefe Bucyibaruta yagiye mu nama ya Guverinoma i Kigali.

Me Karongozi ati "Nibyo koko yatubwiye ko yayigiyemo ariko igitangaje ni uko twamubajije uko byari bimeze mu nzira agasubiza ko we yabonye bariyeri imwe kuva Gikongoro kugera i Kigali.

Muri biriya bihe byerekana ko yari afite ubudahangarwa, yakoraga ingendo nk'izo ndende, afite abamurindiye umutekano ntacyo yishisha, iyo nama yaragiyemo yari iy'aba Perefe, ariko irimo na Minisitiri w'Intebe Kambanda, Minisitiri Nyiramasuhuko.

Abayitabiriye ntiberura ngo bavuge ibyemezo byafatiwemo ariko ikigaragara ni uko havugiwemo amabanga akomeye yakoreshejwe mu minsi yakurikiyeho mbese igatanga umurongo ngenderwaho muri Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Ku Gikongoro bakimara kumva ko indege ya Habyarimana yahanuwe bahise batangira kwica.

Batangiye kwica i Muko, Mudasomwa, mu Ruramba hafi y'Uruganda rw'Icyayi rwa Mata, nyuma tariki ya 13, bica mu Rukondo ahitwa Maheresho, ni ukuvuga ngo uko kwica kwahise gutangira vuba cyane biratangaje kubera ko Gikongoro yari kure ya Kigali.

Kuva rero Bucyibaruta agisohoka muri iyo nama i Kigali, bahise bihutira kubwira abari ku Kigeme, i Sumba aho yari atuye, ngo bajye mu Ishuri ry'i Murambi bagenda baherekejwe n'abajandarume rwose ngo hatagira ubacika, bageze mu Nkambi ya Murambi ntibongeye gusohoka, cyane cyane ko bumvaga bafitiye Perefe wabo Bucyibaruta icyizere.

Bariyeri yo ku Kabeza

Ku bantu bari bayiriho hari Umugerefiye wa Kanto hari kandi Haguma Frodouard wahoze ari Superefe, mu rubanza Bucyibaruta yirinze kuvuga ko bakoranaga kuko yari azi neza amarorerwa yahakorewe.

Kuva tariki 7 kugera ku wa 21 Mata hishwe abantu barenga 100.000.

Me Karongozi yagize ati "Ni ho ubonera ukuntu hari gahunda nyayo yafashwe mu maguru mashya, ngira ngo ni nacyo cyatumye Bucyibaruta na Guverinoma y'Abatabazi imushima ku mugaragaro, inshuro nyinshi.''

Tariki ya 17 Mata 1994, nk'i Kibeho bari bararangije kwica Abatutsi, i Mata ku Ruganda rw'Icyayi hari aba CDR baturuka mu Karere k'Amajyaruguru, harimo abayobozi bo mu Rukiga, hari nk'uwitwa Kamodoka, Bakundukize, cyane ko muri ako karere ka Gikongoro MRND yari yarataye abayoboke benshi, kubera Nzamurambaho Ferederiko wari warahashinze PSD.

Bitangaje ukuntu ubwicanyi bwaho bwihuse kandi kari akarere kari karamaze kwigizayo Habyarimana, kwihuta kwabyo rero amabanga afitwe n'abateguye bakanakora Jenoside.

Ni icyemezo cyafashwe rero n'abitwaga ( Conseil Préfectoral de Sécurité); iri ni itsinda ry'abayobozi b'ibanze bafataga ibyemezo yari igizwe na Perefe, Komanda wa Jandarumori, ushinzwe Iperereza, Superefe ushinzwe iby'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Umushinjacyaha mukuru ( Procureur de la République). Aba ni bo bafataga ibyemezo bakagira n'ububasha bwo gufunga no kurekura uwo bashatse.

Perefe Bucyibaruta kubera ukuntu yitwaraga nka Padiri byagiye bituma abantu bamugirira icyizere akabarundira aho ashatse hose kuko bumvaga koko azabarinda.

Me Gisagara yagaragaje ko ku Gikongoro ari ahantu bari bafite ubunararibonye mu kwica Abatutsi.

Ati "Kuva kera na kare ibyo tutagomba kwibagirwa ni uko ibyakozwe mu 1994 byari byarakozwe muri za 1960 kuko ku Gikongoro hishwe abantu benshi, nko kuri Noheli ya 1963 hishwe abantu bagera ku bihumbi 20 kandi ugasanga abantu bari mu buyobozi icyo gihe, ari bo ba Burugumesitiri, Abakonseye, Burigadiye n'abandi ari na bo akenshi bishe muri iyo myaka ya 60, mu 1994 hageze ni ibintu byaboroheye kuko bari babimenyereye.''

Hari umwe mu batangabuhamya wagize uti "mu muryango wacu nta na rimwe twararaga mu nzu yacu kuko twabaga twiteguye kwicwa nko mu 1963.''

Me Gisagara yishimiye uko uru rubanza barwitwayemo nk'Abanyamategeko b'Abanyarwanda, kuko baba bumva neza amateka, kandi bakabasha kungurana ibitekerezo mu Kinyarwanda, no kubonera amagambo amwe n'amwe inyito ikwiye.

Yatangaje ko yanyuzwe n'uruhare rwa Me Karongozi cyane ko uru rubanza rwamurebaga nk'umuntu uvuka mu Gikongoro.

Me Gisagara yavuze ko inkuru nshya ari uko Bucyibaruta yongeye kujurira, urubanza rukazongera gutangira bundi bushya.

Ese Bucyibaruta wajuriye azaburana afunze?

Me Gisagara ati "Kuva tariki ya 12 Nyakanga yahise afatwa arara muri gereza uwo munsi, ni ukuvuga ko ubundi yakagombye kugumayo kugeza igihe icyo cyemezo kizafatwa. Abanyamategeko be bafite uburenganzira bwo gusaba Urukiko ko yafungurwa by'agateganyo mu gihe hategerejwe ko urwo rubanza yajuririye rutangira, birasaba rero ko Urukiko ruhaura babyigaho natwe ababuranira abiciwe bakaduhamagara tukavuga icyo tubitekerezaho."

Me Karongozi we yavuze ko yishimira ko baburanye urubanza rufite akamaro gakomeye mu mateka y'u Rwanda.

Ati "Ntabwo ari uko turi abanyamategeko, urubanza nk'uru ruba rufite akamaro kuko, icyaha gikorwa mu 1994, abari baragiteguye bakagishyira mu bikorwa bari bazi ko bazamaraho Abatutsi noneho bakaba muri Leta bifuzaga, ariko byarabapfubanye kubera FPR Inkotanyi, kubera abantu babanyuranye bagiye berekana ko ibyakorwaga ari jenoside. Twakwishimira rero ko nubwo abantu bacu batazazuka ariko izi manza zibaho hakaburana abaregwa gukora Jenoside.''

Yakomeje ati "Nko kuri Bucyibaruta kugira ngo agere mu Bufaransa yagiye agira ubufasha bw'abantu batandukanye, barimo Abafaransa kubera umubano wa Leta ya Habyarimana icyo gihe n'abo mu Bufaransa.''

Izi manza rero zizajya zituma abakekwaho cyangwa koko bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi aho baherereye hose batumva ko badamaraye. Nubwo bivuna abarokotse, ubuhamya bazitangaho nta kindi cyabusimbura kuko ni bo batanga amakuru nyayo, abajenosideri badashobora kuvuga. Ikindi abantu benshi bakura amasomo mu bivugirwa mu manza, bakabona ko atari mu Rwanda honyine hashobora kuba Jenoside.

Wakurikira ikiganiro cyihariye mu buryo burambuye unyuze hano:

Me Gisagara Richard aganira n'umunyamakuru wa IGIHE, Karirima A. Ngarambe
Me André Martin Karongozi na we ari mu banyamategeko baburaniye abiciwe ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rubanza rwa Bucyibaruta Laurent

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/laurent-bucyibaruta

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)