Ishyirahamwe ryUmukino wo Koga mu Rwanda ryu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kanama 2022, nibwo aba batoza 16 basoje amahugurwa bari bamazemo iminsi 5 bahabwa inyigisho ku koga mu mazi y'ibiyaga, bitandukanye no gutoza aboga muri Pisine.

Aya mahugurwa yiswe 'FINA Open Water Training for Coaches Level I', yaberaga mu Karere ka Karongi guhera tariki ya 15 Kanama 2022. Yari ayobowe n'inzobere mu mukino wo Koga, Mohamed Marouf ukomoka muri Canada aho yari yoherejwe n'Impuzamashyirahamwe y'Umukino wo Koga kw'Isi (FINA).


Abatoza bitabiriye aya mahugurwa bari bahagarariye amakipe 9 asanzwe ari abanyamuryango ba RSF ariyo; Les Dauphins, AQUA Wave, Karongi Cercle Sportif de Karongi, Karongi CBS, Cercle Sportif de Kigali, Rwamagana Swimming Club, Rwesero Swimming Club, Gisenyi Beach Boys na Vision Jeunesse Nouvelle.

Ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, Madamu Rugabira Girimbabazi Pamela uyobora Ishyirahamwe ry'umukino wo Koga mu Rwanda yanaboneyeho gusura Ikipe ya Karongi, asaba abayigize kubyaza umusaruro amazi y'ikiyaga cya Kivu baturiye, bityo bakazaha igihugu umusaruro mwiza muri uyu mukino.


Umutoza hagati ya Marouf wahuguye na Pamella uyobora RSF

Mohamed Marouf watanze amahugurwa yavuze ko yizeye ko inyigisho abatoza bahawe zizabafasha kuzamura urwego rw'abakinnyi ndetse n'umukino muri rusange, cyane ko 'Koga mu mazi magari ari umukino ugezweho'.

Yahamije ko mu Rwanda yahabonye abanyempano beza mu mukino wo Koga, anashima abakinnyi n'abatoza bakora ibishoboka ngo bazamure urwego rwabo ndetse ashimira RSF yateguye neza aya mahugurwa y'abatoza.


Madame Rugabira Girimbabazi Pamela uyobora RSF yavuze ko aya mahugurwa yari agenewe abatoza bakorera mu mazi magari, kimwe n'uko hahugurwa abatoreza muri Pisine 'Kuko hose haba hari impano'.

 Rugabira kandi yasabye abatoza gushyira mu bikorwa ibyo bahuguwemo, ati "Turasaba gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe... Kubishyira mu bikorwa ni ukubona ba bakinnyi bacu bazamuka, Impano bafite bayishyiremo Tekiniki, babishyire muri gahunda no mu bikorwa, Twizeye ko iyi Siporo izaba neza kandi yivugira mu bikorwa byayo mu minsi iri imbere."





Bamwe mu batoza bahuguwe, bahabwa impamyashobozi





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120195/federasiyo-yo-koga-mu-rwanda-yungutse-abatoza-16-bashya-bo-mu-mazi-magari-120195.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)