Bugesera: Bashashe inzobe ku cyatumye umusaruro w'ubuhinzi ugwa hasi mu mwaka ushize - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babigaragaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Kanama 2022, ubwo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babarizwa mu gice cy'ubuhinzi n'ubworozi kuva ku rwego rw'akarere bahuraga.

Zimwe mu nzego zari ziri muri iyi nama harimo abashinzwe ubuhinzi n'ubworozi mu Karere babarizwa muri uyu muryango, abajyanama mu buhinzi, abacuruzi b'inyongeramusaruro, abashinzwe ubworozi ku mirenge n'abashinzwe ubuhinzi.

Imibare itangwa n'abashinzwe ubuhinzi muri Bugesera igaragaza ko hahinzwe ubuso bungana na hegitari 34.794 hahingwa ibishyimbo, ibigori, umuceri, soya, imyumbati n'ibindi bihingwa bitandukanye.

Umusaruro wabonetse mu gihembwe cya mbere hagaragajwe ko ari 18% aho byanatumye bamwe mu baturage bahabwa ibiribwa na Leta. Mu gihembwe cya kabiri habonetse umusaruro ungana na 70% wabiteranya byose haboneka umusaruro wa 55% ku mwaka wose.

Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuhinzi n'Umutungo Kamere mu Karere ka Bugesera, Singenibo Jean Damascène, yavuze ko zimwe mu mpamvu zatumye umusaruro ugabanuka umwaka ushize byatewe n'imihindagurikire y'ibihe aho muri Nzeri abaturage bateye imyaka maze amezi atatu yakurikiyeho haboneka izuba ryinshi cyane ryateye amapfa mu baturage.

Ati 'Twahise dufatanya na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi n'abafatanyabikorwa dukorana mu Karere abahinzi barunganirwa bafashwa mu bikoresho byo kuhira banafashwa mu gutera imbuto zera vuba, ya mbuto yumye isimbuzwa ibijumba imboga n'imbuto. Minisiteri yanaduhaye amafaranga tugura lisansi kugira ngo abaturiye amazi bashobore kuhira.'

Yavuze ko impamvu hagaragara umusaruro ari uko mu gihembwe cy'ihinga cya B abahinzi bejeje imyaka myinshi aba ariho beza neza ugereranyije n'igihembwe cya mbere muri iki gihembwe cya B habonetse umusaruro ungana na 70%.

Singenibo yavuze ko kuri ubu bari gushaka ubutaka bwose bushobora guhingwa ngo bwose buhingwe kugira ngo abahinzi igihombo bagize umwaka ushize ntibazongere kukigira

Yasobanuye ko Akarere kazashora miliyoni 300 Frw mu bikorwa byo kuhira hagamijwe gufasha abahinzi benshi.

Komiseri w'Ubukungu muri FPR Inkotanyi mu Karere ka Bugesera, Asiimwe Joanna, yavuze ko batumijeho abashinzwe ubuhinzi kugira ngo bitegure igihembwe cy'ihinga gitaha, abahinzi ntibazongere kugira igihombo nk'icy'umwaka ushize. Yavuze ko abayobozi bashobora kwitegura hakiri kare bagafasha abahinzi ku buryo babona umusaruro mwinshi.

Ati 'Tugomba gushakisha imbuto hakiri kare abacuruzi b'inyongeramusaruro bakayibona kare ndetse bakanitegura kuzigeza ku baturage kare ku buryo nta bukererwe buzongera kubaho.'

Muri iyi nama hagaragajwe bimwe mu bibazo bibangamiye ubuhinzi n'ubworozi birimo ifumbire ihenze cyane ku buryo bigora umuhinzi kuyigura, aborozi boneshereza abaturage bikagabanya umusaruro w'ubuhinzi, utumatirizi twibasiye imbuto zirimo imyembe n'izindi mbuto nyinshi abaturage bakaba barabuze imiti n'ibindi byinshi bitandukanye.

Sendegeya Norbert ukuriye Sitasiyo ya RAB ya Rubirizi, yijeje abashinzwe ubuhinzi n'abacuruza inyongeramusaruro kubagezaho imbuto n'inyongeramusaruro kare ku buryo ngo abahinzi batazongera kumara igihe kinini bategereje imbuto.

Yabijeje kandi ko RAB igiye kumanuka mu baturage kugira ngo irebe icyo kibazo cy'utumatirizi n'ibindi byatuma umusaruro utiyongera kugira ngo bikemurwe kare, igihembwe kizagende neza.

Abashinzwe ubuhinzi mu Karere ka Bugesera bashashe inzobe ku mpamvu zatumye haboneka umusaruro mubi mu buhinzi umwaka ushize
Byagarutsweho mu nama yahuje abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babarizwa mu gice cy'ubuhinzi n'ubworozi kuva ku rwego rw'akarere
Abitabiriye iyi nama batanze ibitekerezo bitandukanye
Abo mu Bugesera baganiriye ku cyatumye umusaruro uba mubi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-bashashe-inzobe-ku-cyatumye-umusaruro-w-ubuhinzi-ugwa-hasi-mu-mwaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)