U Burundi bwataye muri yombi Bruce Melodie ashinjwa ubwambuzi bushukana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu itangazo ryanyujijwe kuri Twitter bagize bati 'Bruce Melodie yatawe muri yombi akurikiranyweho ubwambuzi bushukana"

@BruceMelodie est gardé à vue, sous enquête pour escroquerie.

â€" MininterInfosBi (@MininterInfosBi) August 31, 2022

Iri tangazo risohotse mu gihe uyu muhanzi yari amaze amasaha menshi mu maboko ya Polisi abazwa ku byaha by'ubwambuzi bushukana yaba yarakoreye sosiyete yari yamutumiye mu 2018 ntabashe kwitabira igitaramo yatumiwemo.

Bruce Melodie yatawe muri yombi saa kumi zirengaho iminota mike z'umugoroba ubwo yari akimara kugera mu Mujyi wa Bujumbura kuri uyu wa 31 Kanama 2022, aho byari biteganyijwe ko azakorera ibitaramo.

Akimara gusohoka ku kibuga cy'indege yahise atabwa muri yombi ajyanwa kuri Polisi gusobanura ibyaha yashinjwaga n'umugabo witwa Toussaint wari wamutumiye mu 2018.

Bruce Melodie yagombaga gutaramira mu Burundi ku wa 25 Ukuboza 2018, icyakora birangira atabashije kujyayo. Nyuma hakomeje kuvugwa umwuka mubi hagati ye n'uwari wamutumiye wifuzaga ko uyu muhanzi amwishyura amafaranga ye ndetse akarenzaho n'indishyi z'igihombo yatewe no kutitabira kwe.

Uyu mugabo akurikiranyeho Bruce Melodie kutamwishyura ibihumbi 2$ yamuhaye nk'igice cy'ibihumbi 6$ bari bemeranyije ko azakorera na miliyoni 30 z'amarundi afata nk'igihombo yatewe no kuba Bruce Melodie ataritabiriye igitaramo cye.

Biravugwa ko ko uyu muhanzi kugeza nimugoroba yemeraga kwishyura ibihumbi 2$ yafashe, ariko agahamya ko izo miliyoni 30 z'amarundi zo atazemera kuko atazi n'uko zagiye.

Ingingo ya 301 mu gitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Burundi ivuga ko umuntu uhamijwe icyaha cy'ubwambuzi bushukana ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri kugeza ku myaka itanu cyangwa ihazabu y'amafaranga 50 000 by'amarundi kugeza ku 200 000 by'amarundi, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Kugeza hafi saa yine z'ijoro ryo kuri uyu wa 31 Kanama 2022, abanyamakuru bari bagitegereje Bruce Melodie mu kiganiro bagombaga kugirana gusa biza kurangira byemejwe ko cyimuriwe ku wa 1 Nzeri 2022.

Bruce Melodie afite ibitaramo bibiri mu Burundi, kimwe kizaba ku wa 2 Nzeri kuri Zion Beach, ikindi kizaba ku wa 3 Nzeri muri Messe des officiers.

Ivomo:Igihe



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/U-Burundi-bwataye-muri-yombi-Bruce-Melodie-ashinjwa-ubwambuzi-bushukana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)