Inkuru nziza ku Barimu mu Rwanda, Bamwe umushahara wikubye hafi kabiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abarimu bafite impamyabushobozi ya A2 inyongera ku mushahara izaba ingana na 88% by'umushahara basanzwe bahabwa naho abafite impamyabushobozi ya A1 na A0 bazongererwaho 40% by'umushahara umwarimu wo muri urwo rwego atangirirraho.

Iyi gahunda izatangira mu kwezi gutaha. Ijyana no kuzamura imishahara y'abayobozi b'amashuri baba abo mu cyiciro cy'abanza, ayisumbuye y'ay'imyuga.

Yabivuze ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma bijyanye n'ibimaze kugerwaho mu rwego rw'uburezi bw'ibanze (amashuri abanza n'ayisumbuye) muri gahunda ya NST1.

Minisitiri w'Intebe yanavuze ko Guverinoma yongereye ubushobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO, kugira ngo ubushobozi bwo gutanga inguzanyo bwiyongere. Mu ngengo y'imari y'uyu mwaka yahawe miliyari eshanu z'amafaranga y'u Rwanda.

Yagize ati "Twizeye ko imibereho ya mwarimu izarushaho kuzamuka bagakomeza kugana Umwalimu SACCO aho Leta yamaze gushyira amafaranga kugira ngo yiteze imbere akore imirimo ye atuje.'

Abarimu bigisha mu mashuri abanza kuri ubu barenga ibihumbi 60. Mu mwaka w'amashuri wa 2022/2023 leta izashyira mu kazi abarimu bashya bagera ku bihumbi 13.

Ubusanzwe umwarimu ukirangiza amashuri yisumbuye (A2) yahembwaga ibihumbi 57 Frw ku kwezi, urangije icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) agahabwa ibihumbi 90 Frw, mu gihe urangije kaminuza (A0) ahabwa ibihumbi 120 Frw.

Abari mu cyiciro cya A2 bazahabwa inyongera ingana na 50.849 Frw mu gihe aba A1 bo bazabona inyongera ya 54.916 Frw. Aba AO bo bazabona inyongera 70.195 Frw

Abarimu ba A0 bose hamwe ni 68.207, aba A1 ni 12.214 mu gihe aba A0 ari 17.547.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Inkuru-nziza-ku-Barimu-mu-Rwanda-Bamwe-umushahara-wikubye-hafi-kabiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)