Ingabire Victoire arashinja u Rwanda icyo yise ' Icyaha Kidasaza' avuga ko hari abe yabuze bikamutera ihungabana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

UN yongeraho ko 'guhungabana kuva kuri ibi bikorwa ntabwo kugarukira ku bantu ba hafi y'abashimuswe bakabura gusa, ahubwo bigera no kuri sosiyete yose muri rusange'.

Kuri Ingabire, ibikorwa byo gushimuta abantu 'biba bigamije gutera abantu ubwoba, imiryango yabo, abakorana nawe ndetse n'umuryango mugari w'abanyarwanda ugira ubwoba ukavuga uti 'niba umuntu ashobora kuburirwa irengero mu gihugu gitoya gutya ntiyongere kuboneka', ugasanga biteye ubwoba n'impungenge mu bantu.'

Illuminée Iragena (2016), Boniface Twagirimana (2018), Eugène Ndereyimana (2019), na Venant Abayisenga(2020), ni bamwe mu bakoranaga na Victoire Ingabire baburiwe irengero muri iyo myaka.

Umwe mu bagore b'aba bagabo babuze utifuje gutangazwa, yabwiye BBC ko byamuteye kubaho mu bwoba, bikaviramo umwe mu bana be 'ihungabana rikomeye', nawe ubwe bikamutera uburwayi.

BBC ivuga ko yagerageje kuvugana n'urwego rushinzwe iperereza ku byaha mu Rwanda ku ibura rya bariya bantu bane, ntirurasubiza ubusabe bwo kugira rubivuzeho.

Umwaka ushize, uwari minisitiri w'ubutabera, Johnston Busingye, yatangaje ko iby'abantu baburirwa irengero mu Rwanda bigabanuka, ko hagati ya 2019 na 2020 hakiriwe ibirego bigera ku 1,301 by'ababuriwe irengero ariko 291 aribo gusa bari bataraboneka.

Mme Ingabire Victoire we yabwiye BBC ko abakoranaga nawe bashimuswe mu buryo budasanzwe kubera ibitekerezo byabo bya politiki.

Asubiramo amakuru yabwiwe ko Boniface yavanywe aho yari afungiye muri gereza ya Mpanga hagati mu gihugu, ko Illuminée yashimuswe agashyirwa mu modoka ku ngufu ari hafi y'aho yakoraga nk'umuforomakazi ku bitaro bya Faisal i Kigali, n'uko Eugène yabuze yari agiye kubonana n'abarwanashyaka babo Iburasirazuba.

Ati : 'Ababikora bagombye kumenya ko ari icyaha kidasaza kuko cyashyizwe mu rwego rw'ibyaha bikorerwa inyokomuntu, bikaba ari ibyaha bidasaza.

'Ababikoze bashobora kuvuga bati 'turabikora kuko nta udukoraho' ariko ni icyaha kidasaza, hari igihe u Rwanda ruzaba rwahindutse igihugu kigendera ku mategeko icyo gihe abo bantu bazadusobanurira aho bashyize aba bantu, ibyo bizakorwa hari ubwisanzure hari amategeko yubahirizwa.'

Johnston Busingye, ubu usigaye ari intumwa y'u Rwanda mu Bwongereza, umwaka ushize yavuze ko basanze zimwe mu mpamvu zitera abantu kuburirwa irengero mu Rwanda ari :

- Ukwimuka kutandikwa kw'abava mu byaro bajya mu mujyi,
- Kwambuka imipaka binyuranyije n'amategeko ukamara igihe mu bindi bihugu,
- Guhunga imyenda,
- Ibibazo mu bashakanye
- Abajya mu mitwe y'inyeshyamba mu bihugu bituranye n'u Rwanda

Mu kuzirikana uyu munsi, umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye Antonio Guterres yatangaje ko "Nta mpamvu yasobanura kubirirwa irengero k'umuntu".

Guterres yanditse kuri Twitter ati : 'Imiryango na sosiyete bafite uburenganzira bwo kumenya ukuri ku byabaye ku bantu babo…Ndasaba ibihugu gufasha guhagarika iki cyaha cy'ubugome'

Umwe mu bagore ufite umugabo waburiwe irengero mu Rwanda ubu hakaba hashize imyaka, yabwiye BBC ko yabanje kubaho mu gahinda, ubwoba, n'abaturanyi bakamwishika ngo 'dore wa mugore w'umunyapolitiki wabuze.'

Avuga ko umwe mu bana be w'imyaka itanu yabikuyemo ihungabana rikomeye, ati : 'N'ubu nyuma y'iyi myaka arifata akarira cyane abaza aho papa we yagiye'

Yongeraho ati : 'Nanjye nabikuyemo kurwara umutwe udakira kubera gutekereza ibintu bikandenga, no gusigara urera abana wenyine kandi wari ufite uwo mufatanyije, ntunamenye niba akiriho cyangwa yarapfuye.'

Victoire Ingabire avuga ko uko abantu be bagendaga bashimutwa byamuhungabanyije ati : 'usigara uvuga uti 'njyewe umutekano wanjye uri hehe ?' bituma ugenda wikandagira uvuga uti 'uwabatwaye nanjye ashobora kuza akantwara'.'

Yongeraho ati : 'Bitera abantu ihungabana n'ubwoba, usibye ko njyewe iby'ubwoba nabirenze, umuntu apfa iyo umunsi we wageze niko nemera, ntabwo ibyo bikintera ubwoba.

'Bituma numva ko ngomba gukomeza guharanira ko tugira igihugu cyubahiriza amategeko kuko iyo tuba igihugu cyubahiriza mategeko ntabwo abantu baba baburirwa irengero muri ubu buryo ngo bihere birangire habure uwabatwaye, habure n'umuntu uhanwa kubera icyo cyaha, abantu bagende babure burundu.'



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ingabire-Victoire-arashinja-u-Rwanda-icyo-yise-Icyaha-Kidasaza-avuga-ko-hari-abe-yabuze-bikamutera-ihungabana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)