Paul Rusesabagina yaba afite umugambi wo kwiyahura ngo asige icyasha Leta y'u Rwanda. Abamushinzwe murabe maso. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kugerageza uburyo bwose ngo arekurwe ariko Leta y'u Rwanda ikanga kujya ku gitutu cy'abashaka kumufunguza ku ngufu, amakuru yizewe atugeraho aravuga ko Paul Rusesabagina yaba afite umugambi wo kwiyahurira muri gereza ya Mageragere, kugirango bizitwe ko yishwe, nk'uko byagenze kuri Kizito Mihigo wimanitse muri kasho, urupfu rwe rukagerekwa kuri Leta y'u Rwanda.

Carine Kanimba, 'umukobwa' wa Rusesabagina aherutse kubitsa ibanga inkoramutima y'umuryango wabo ko yavuganye na 'Papa' kuri telephone, ngo akamubwira ko niba badakoze ibishoboka byose ngo arekurwe, nta kindi azaba asigaje uretse kwiyahura, ngo kuko yumva atazarangiza igifungo cy'imyaka 25 yakatiwe.

Iyo'nkoramutima'niyo yabyongoreye Rushyashya, kugirango itabaze, maze hafatwe ingamba za ngombwa.

Rusesabagina asanganywe indwara y'umutima, bigatuma afata buri munsi imiti ikomeye imworohereza. Bumwe mu buryo ateganya gukoresha mu kwiyambura ubuzima rero, ngo ni ukubika iyo miti ntayinywe uko bikwiye, akazayinywera rimwe ikamuhitana, kuko azaba yafashe irenze urugero(overdose).

Ibi imfungwa nyinshi mu magereza cyane cyane ayo muri Amerika n'Uburayi zikunze kubikoresha mu kwiyahura, iyo zamaze kuzinukwa ubuzima. No mu Rwanda kandi ntibyaba bibaye ubwa mbere, kuko muri Kamena 2016, umunya Sierra Léone Alex Tamba Brima wari ufungiye mu Rwanda, yiyahuriye muri bimwe mu bitaro bikomeye muri Kigali, anyweye imiti irenze urugero.

Nk'uko atahwemye kubigenza rero, Paul Rusesabagina yongeye gutegura umugambi wo gusiga isura mbi Leta y'uRwanda. Kubaho ntacyo bikimubwiye, kandi ibyihebe ntacyo bitinya. Inzego zikurikirana ubuzima bwe bwa buri munsi rero zirusheho kuba maso.

Abaganga barebe neza ko imiti bamuhaye yayinyoye uko bikwiye, kuko hari ubwo bashobora kuyimusigira ababeshya ko aza kuyinywa, akayibika kugirango nimara kuba myinshi azayinywere rimwe imwice, bityo abambari be bavuze induru ngo yarozwe. Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka!

The post Paul Rusesabagina yaba afite umugambi wo kwiyahura ngo asige icyasha Leta y'u Rwanda. Abamushinzwe murabe maso. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/paul-rusesabagina-yaba-afite-umugambi-wo-kwiyahura-ngo-asige-icyasha-leta-yu-rwanda-abamushinzwe-murabe-maso/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=paul-rusesabagina-yaba-afite-umugambi-wo-kwiyahura-ngo-asige-icyasha-leta-yu-rwanda-abamushinzwe-murabe-maso

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)