Imodoka yari itwaye ibikomoka kuri peteroli yakoze impanuka maze abaturage baza kwivomera (Amafoto) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Gitega ho mu gihugu cy'u Burundi imodoka yari itwaye ibikomoka ku mavuta (Essance)  yakoze impanuka maza abaturage baza kwiyorera.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa munani (14h) z'amanywa, kuri uyu wa 03 Kanama 2022, aho iyi  modoka yari ihetse ibigunguru bibiri byuzuye essence yakoraga impanuka.

Ibi byabaye ubwo iyi modoka yari igeze muri komine ya Nyambeho mu Ntara Gitega mu gihugu cy'u Burundi.

Amukuru duhabwa n'abari bahari ubwo iyi modoka yagwaga, avugako umushoferi  yananiwe gukata ikorosi nuko maze imodoka yari atwaye ihita igwa. Akaba nta muntu n'umwe wahasize ubuzima.

Nyuma yo kubona imaze kugwa, abaturage bahise baza kuvoma iyo essence gusa baza kubuzwa n'inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu.



Source : https://yegob.rw/imodoka-yari-itwaye-ibikomoka-kuri-peteroli-yakoze-impanuka-maze-abaturage-baza-kwivomera-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)