Guhangana n'izamuka ry'ibiciro mu migabo n'imigambi Dr Ngabitsinze yinjiranye muri MINICOM - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Minisitiri Ngabitsinze yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kanama 2022 mu muhango w'ihererekanya bubasha hagati ye na mugenzi we Beata Habyarimana yasimbuye kuri izi nshingano.

Muri ibi bihe kimwe mu bibazo bigarukwaho cyane, ni itumbagira ry'ibiciro hirya no hino mu masoko ndetse abaturage bibaza ikizatuma rigabanyuka bakabona agahenge.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze yabwiye itangazamakuru ko azibanda cyane mu kongera umusaruro w'imbere mu gihugu kugira ngo ibiciro bigabanyuke no kwagura imikoranire n'ibindi bihugu.

Ati 'Igikorwa mu bucuruzi rero ni ugushaka uburyo abantu bakomeza gucuruzanya, koroshya uburyo bwo guhahirana n'ibindi cyane ko u Rwanda ruri no mu bihugu bigiye gutangizwamo isoko rusange rya Afurika nk'igeragezwa.'

Yakomeje ati 'Iyo ubonye ibikomoka kuri petiroli bigenda bizamura ibiciro, ikiba gisigaye ni ugushaka ukuntu wakongera umusaruro w'ibikomoka mu bihugu imbere, yaba ibikomoka ku nganda n'ibikomoka ku buhinzi birimo. Kongera umusaruro rero ni ibintu by'ingenzi cyane kugira ngo tugabanye ibyo dukura hanze. Iyo ugabanyije ibitumizwa mu mahanga bituma amafaranga aboneka mu gihugu kandi bikagabanya n'ibindi bijyanye n'izamuka ry'ibiciro.'

Minisitiri Ngabitsinze wari usanzwe ari Umunyamabaganga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yavuze ko binyuze muri icyo cyerekezo cyo guteza imbere umusaruro w'imbere mu gihugu gahunda ya Made in Rwanda igomba gukomeza gushyirwamo imbaraga.

Ati 'Kuzamura ibikorerwa mu gihugu ni Made in Rwanda, kenshi abantu bayirebera mu bintu bito bito by'ubukorikori kandi ubusanzwe ari ugukora ibiturutse mu gihugu bifite ikirango cy'u Rwanda kandi tumaze kugera kuri byinshi bitandukanye.'

' Ikawa yacu, icyayi biriho ibirango by'u Rwanda kandi turashaka no kujya mu bindi bitandukanye … Made in Rwanda ntabwo ari ntoya ahubwo abayigira nto tugomba kubereka ko ari yo nzira igana ejo hazaza hacu.'

Beata Habyarimana wari umaze amezi 17 ari Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda yasabye mugenzi we umusimbuye gukomeza kwibanda mu kwagura imikoranire n'ibindi bihugu mu birebana n'ubucuruzi ndetse no gukomeza gufasha u Rwanda kuzamura ubukaka ku ruhando mpuzamahanga.

Habyarimana yanasabye abakozi ba minisiteri muri rusange kuba hafi ya Minisitiri mushya mu rwego rwo gufatanya kuzamura ibendera ry'u Rwanda ndetse n'iterambere ry'igihugu muri rusange.

Beata Uwamaliza Habyarimana usimbuwe kuri uyu mwanya yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BK Group.

Umuhango wo guhererekanya ububasha wabereye aho Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda ikorera, witabirwa n'abakozi batandukanye bayo, banasabwe gukomeza ubwitange no gukora cyane baharanira iterambere ry'igihugu.

Uyu muhango w'ihererekanyabubasha witabiriwe n'abakozi batandukanye ba MINICOM
Minisitiri Ngabitsinze yiyemeje kongera ibikorerwa mu Rwanda mu guhangana n'ukwiyongera gukabije kw'ibiciro
Habyarimana Beata yeretse Ngabitsinze aho yari ageze imirimo
Habyarimana Beata wari umaze igihe ari Minisitiri muri MINICOM ahererekanya ububasha na Minisitiri mushya
Habyarimana Beata na Minisitiri Ngabitsinze bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Nezerwa Salomo




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhangana-n-izamuka-ry-ibiciro-mu-migabo-n-imigambi-dr-ngabitsinze-yinjiranye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)