Ikiryabarezi cyarikoze : Nsekanabo yishe Nyina amukubise isuka mu mutwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru atangwa n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kageyo, Gahano Jean Marie Vianney, ahabereye ubu bwicanyi, avuga ko Nsekanabo yishe nyina mu ijoro ryakeye ryo ku wa 18 Kanama 2022, ubwo uyu mubyeyi we yamubuzaga gukubita umugore we witwa Bitegwamaso Jacqueline.

Ati 'Uyu mugabo Nsekanabo yiriwe muri santere, akina ibyo bita ibiryabarezi ageze mu rugo umugore we amubaza niba amafaranga igihumbi na maganatanu (1500 frw) yari yamuhaye ariyo yanjyanye gukinira ikiryabarezi mu kabari ka Tufurahi, uzwi ku izina rya Gashoza, Nuko Nsekanabo ahita yadukira umugore we aramukubita'.

Nyakwigendera Mukangenzi ngo yahise aza gutabara urugo rw'umuhungu we, amubuza gukubita umugore, ako kanya uyu mugabo yahise ahindukirana nyina aramwirukankana amukubita isuka mu mutwe ahita apfa.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Byumba kugira ngo usuzumwe, naho Nsekanabo ahita ajyanwa kuri Sitatiyo ya RIB kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

Mu buzima busanzwe Nsekanabo ngo asanzwe yitwara nabi, kuko akunze kugaragara mu bikorwa by'urugomo birimo gukina urusimbi ndetse n'ubusinzi.

Gitifu Gahano atanga ubutumwa ku bantu bose bajya mu bikorwa bibi byo gukina urusimbi, kunywa ibiyobyabwenge ndetse n'ubusinzi, ko babireka kuko biri mu bintu bikurura amakimbirane mu ngo.

Ivomo:Kigali Today



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ikiryabarezi-cyarikoze-Nsekanabo-yishe-Nyina-amukubise-isuka-mu-mutwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)