CANAL+ yorohereje abanyarwanda gutunga Dekoderi kugira ngo baryoherwe n'imikino y'iburayi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva tariki 05 Kanama 2022, shampiyona zikomeye ku mugabane w'iburayi zarasubukuwe, ndetse by'umwihariko, CANAL+ GROUP yongera amasezerano y'uburenganzira bwo kwerekana iyi mikino yose harimo SERIE A yo mu butaliyani, BUNDESLIGA yo mu budage, LALIGA yo muri Espgane, LIGUE 1 yo mu bufaransa, Shampiyona yo mu gihugu cy'Ubwongereza, Premier League ndetse n'imikino y'igikombe kiruta ibindi ku mugabane w'iburayi cya UEFA Champions League.

Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kuryoherwa n'ibi byiza, CANAL+ yatangije poromosiyo igenewe abanyarwanda bifuza gutunga ibikoresho byayo. Guhera kuri uyu wa gatanu tariki 19 Kanama 2022 kugeza tariki 31 Kanama 2022, Dekoderi ya CANAL+ ubu iragura amafaranga 5,000 gusa mu gihe igiciro cya Installation nacyo cyashyizwe ku mafaranga 5,000 gusa.

Ikipe ishinzwe ubucuruzi muri CANAL+ RWANDA yatangaje ko iyi poromosiyo yashyizweho mu rwego rwo kurushaho korohereza abanyarwanda kubona serivisi za CANAL+ mu buryo bworoshye ndetse no kuryoherwa na porogaramu z'ingeri zose CANAL+ ibagezaho.

CANAL+ ifite abacuruzi hirya ni hino mu gihugu ndetse n'amaduka yayo mu mujyi wa Kigali afasha umukiliya kubona Dekoderi mu buryo bworoshye.



Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/article/CANAL-yorohereje-abanyarwanda-gutunga-Dekoderi-kugira-ngo-baryoherwe-n-imikino-y-iburayi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)