Iby'Imikoranire ya M23 na ADF yemejwe n'abarimo Depite Chrispin Bandela ishinja gufasha FDLR #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma yaho kuri uyu wa 12 kanama 2022 Chrispin Bandela umudepite wUhagarariye umujyi wa Butembo mu nteko ishingamategeko ya Kivu y'Amajyaruguru atangaje ko M23 iri gukorana n'umutwe wa ADF ugizwe n'Abagande bagendera ku mahame akaze y'idini ya Islam .

Uyu mudepite akomeza avuga ko ashingira ku kuba hari abarwanyi ba ADF bagaragaye bambaye impuzankano ya M23 mu mashusho amaze minsi acicikana ku mbuga nkoranyamba muri Butembo ndetse ko hari intwaro ADF ikoresha zisa nk'iza M23.

Mu kiganiro Rwandatribune yagiranye na Maj Willy Ngoma kuri uyu mugoroba yavuze ko M23 ntaho ihuriye na ADF kuko yihagije ubwayo ndetse ko itakorana nayo ngo kuko ADF ikora amabi menshi harimo no kubaga abantu isuba riva.

Akomeza , abwira abashinja M23 gukorana na ADF ko ibyo byaba ari nko kugeraranya inka n'ingurube kuko M23 ari umutwe w'Abakongomani barwanira uburenganzira bwabo mu gihe ADF ari umutwe w'iterabwoba uzwi n'Isi yose. Ikindi ngo n'uko M23 ubwayo yigeze gusaba Guverinoma gushyiraho Burigade ihuriweho kugirango bahashye ADF kubera ibikorwa byayo by'urugomo ariko Leta ya DRCongo ikabyanga.

Yagize ati :' Ibyo ni ibinyoma byambaye ubusa. Ntago M23 ishobora kugirana imikoranire na ADF. Ibyo ni nko kugeraranya Inka n'Ingurube. Twebwe Ubwacu twigeze gusaba Guverinoma gukora Brigade ihuriweho kugirango duhashye ADF kuko ari abantu bakora ibibi byinshi muri DRC ongo birimo kubaga abantu ariko irabyanga. Twe turi Abakongomi bawanira uburenganzira bwacu mu gihe ADF ari umutwe w'iterabwoba'

Maj Willy Ngoma yarangije avuga ko abari gushinja M23 gukorana na ADF ari abahezanguni biganjemo Sosiyete Sivile na Bamwe mu badepite bakoreshwa na Guverinoma ya DR Congo bagamije gusebya no gusiga icyasha M23 kandi nyamara aribo bakorana n'imitwe yiterabwoba nka FDLR.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Iby-Imikoranire-ya-M23-na-ADF-yemejwe-n-abarimo-Depite-Chrispin-Bandela-ishinja-gufasha-FDLR

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)