IBUKA yatanze inama yo kwitabaza RIB ku kibazo cya Pasiteri wa ADEPR ushinjwa gutoteza mugenzi we warokotse Jenoside #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushize Pedezida wa IBUKA Nkuranga Egide yvuze ko bagiye gukurikirana ikibazo cy'itoteza n'imvugo ikomeretsa bishinjwa Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Itorero ADEPR, Past Budigiri Herman ko yabwiye mugenzi we Past Kalisa Jean Marie Vianney wayirokotse.

Uwo munsi Nkuranga Egide yavuze ko nta kopi bigeze babona Past Kalisa yabageneye.

Nkuranga avuga ko agiye gusaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naftali gukurikirana ibya Past Budigiri ushinjwa iki cyaha.

Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA Ahishakiye Naftali yagiranye n'UMUSEKE avuga ko Past Kalisa Jean Marie Vianney wabwiwe amagambo akomeretsa ko agomba gutanga ikirego mu Bugenzacyaha kugira ngo arenganurwe.

Ati :'Biriya biri mu byaha nshinjabyaha bihanwa n'amategeko, kuva aho abwiriwe ayo magambo, Past Kalisa ntabwo yigeze atanga ikirego mu Bugenzacyaha, niba afite ibimenyetso namugira inama yo kuregera RIB.'

Ahishakiye yavuze ko Past Kalisa ari umuntu mukuru udakeneye ko urwego rumusimbura.

Ati : 'Inzego z'Ubutabera mu Rwanda zirakora kandi twizera ko zizamurenganura.'

Uyu muyobozi avuga ko ubutabera aribwo buzagaragaza ukuri ko Past Kalisa yarenganijwe cyangwa ari ibinyoma.

Yavuze ko agomba kwitabaza IBUKA cyangwa izindi nzego baramutse bamwimye serivisi yifuza.

Ati : 'Kugeza ubu ntabwo yatubwira ngo tumwibukirize RIB, kubera ko atigeze abaregera atere intambwe atange ikirego.'

Past Kalisa Jean Marie Vianney warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ashinja Past Budigiri Herman ko yabwiye abakozi barenga 100 bari mu mahugurwa i Muhanga ko atigeze arokoka ndetse ko nta muntu wo mu Muryango we wazize Jenoside.

Amagambo bamwe mu bitabiriye ayo mahugurwa bemeza ko uyu mushumba yayavuze koko kandi byari saa saba z'amanywa, bongeraho ko bamwe mu bari aho bahungabanye bakayabwira na Past Kalisa.

Past Budigiri Herman ushinjwa itoteza n'imvugo ikomeretsa yahakanye ko atigeze avuga ayo magambo ko na we ayumvana abantu batandukanye.

Past Kalisa avuga ko yahisemo kwandikira Past Budigiri Herman agenera kopi inzego zitandukanye ashaka ko bikemuka mu nzira z'Ubumwe n'ubwiyunge.

Kalisa akavuga ko Past Budirigi ashinja itoteza n'imvugo ikomeretsa, atasubije iyi baruwa mu nyandiko cyangwa akoresheje ubundi buryo, akavuga ko ari agasuzuguro akomeje kugaragaza kiyongera ku gahinda yamuteje.

Hari amakuru avuga ko uyu Past Kalisa Jean Marie Vianney yiciwe abo mu muryango we batari bake, ndetse ko Umubyeyi we (Maman) umubiri we utaraboneka kugeza ubu kugira ngo ushyingurwe mu cyubahiro.

Past Kalisa Jean Marie Vianney avuga ko ababajwe n'amagambo amukomeretsa yavuzwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Itorero ADEPR Past Budigiri Herman



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/IBUKA-yatanze-inama-yo-kwitabaza-RIB-ku-kibazo-cya-Pasiteri-wa-ADEPR-ushinjwa-gutoteza-mugenzi-we-warokotse-Jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)