Guverineri Habitegeko yageneye ubutumwa abashaka gutungwa n'ibyo batavunikiye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Habitegeko François yagaye abagishaka gutungwa n'ibyo batabunikiye avuga ko kimwe mu byo umuganura ugamije harimo no kurwanya umuco mubi w'ubunebwe.

Umunsi mukuru w'umuganura wizihijwe mu gihe abaturage benshi bashishikajwe no gukora bakiteza imbere, ariko bakabangamirwa  na bake bagifite umuco w'ubunebwe wo gushaka kurya ibyo batavunikiye.

Abo barimo ababyukira ku dusantere banywa inzoga, banakina imikino irimo igisoro, dame n'amakarita. Ibi hari ababihuza n'ubujura bw'imyaka n'amatungo magufi bakavuga ko ababyuka bicaye aribo biba.

Uretse ababyukira ku dusantere, kandi abaturage babangamiwe n'umuco w'ubutekamutwe ukomeje gufata indi ntera, aho hari ababahamagara kuri telefone bababeshya ko batomboye cyangwa batsindikiye ibihembo runaka ariko ari amayeri yo kubiba.

Mu butumwa Guverineri Habitegeko yatangiye mu karere ka Karongi ahabereye ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w'umuganura kuri uyu wa 05 Kanama 2022 yavuze ko yashimiye abaturage ba Karongi ko babashije gukorana umurava, bikaba byatumye babona ibyo baganura avuga ko mu muhango w'umuganura habagaho gushima abakoze neza bagahabwa inka y'ubumanzi, agaya abanebwe bashaka kurya ibyo batavunikiye.

Yagize ati 'Mu muganura abantu biyibutsaga ko batagomba kunebwa, bagomba gukora cyane, ko ugomba kurya ibyo waruhiye, umuco rero w'abantu babyuka bajya ku masantere, ntiyitabire umurimo uko bikwiye, uriya ni umuco mubi umuntu atashyigikira, ukwiye kurwanywa'.

Yakomeje avuga ko abantu bafite umuco w'ubunebwe aribo birangira babaye inzererezi, banywa ibiyobyabwenge, bakajya no muri izo ngeso z'ubujura.

Uyu muyobozi yavuze ko umuganura ari umuco mwiza ukwiye gufasha Abanyarwanda kubaka ubumwe buhamye kuko harimo kuremera abatarabonye umusaruro bitewe n'impamvu zinyuranye zirimo ibiza.

Muri uyu mwaka umuganura wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti 'Umuganura isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira'.

Guverineri Habitegeko yavuze ko iyi nsangamatsiko, ikangurira Abanyarwanda kwicara hamwe mu muryango bakareba ibyo bagezeho n'ibyo batagezeho bagafata ingamba zo guhangana n'ibyabakomye mu nkokora.

Mu karere ka Karongi kwizihiza umunsi mukuru w'umuganura byahuriranye no kwakira imihigo y'urubyiruko rw'abakorera bushakake, rumaze iminsi mahugurwa yo kurufasha kunoza aka kazi.

Umuyobozi wabo mu  karere ka Karongi yabwiye François Ntakirutimana yavuze ko bagiye kubarura abantu bari mu buzererezi, ngo bagakora urutonde rwabo, ngo nibamara kubigisha binyuze mu bukangurambaga.

Ati 'Ku cyibazo cy'ubujura icyo tuzakora ni ugutanga amakuru, no kwigisha abaturage kumenya gucunga umutekano w'ibyabo'.

Umuyobozi w'umurenge wa Rubengera Nkusi Medard yavuze ko kuri uyu munsi w'umuganura abaturage bejeje baremeye bagenzi babo bahinze bakarumbya.

Ati 'Twaganuje abaturage batahiriwe n'ibihe, tunoroza n'imiryango itatu itari yoroye inka'.

Twabibutsa ko Umuganura ari umuhango wizihizwa buri wa 5 wa mbere w'ukwezi kwa Kanama, aho abanyarwanda bizihiza ibyo bagezeho mu buhinzi, ubworozi ndetse n'uburumbuke.

Yanditswe na Habimana Gad

The post Guverineri Habitegeko yageneye ubutumwa abashaka gutungwa n'ibyo batavunikiye appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/08/06/guverineri-habitegeko-yageneye-ubutumwa-abashaka-gutungwa-nibyo-batavunikiye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)