DR Congo: Abarwanyi ba Mai Mai bishe abapolisi 2 banatwika inzu z'abaturage #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abarwanyi b'imitwe yitwaje intwaro ya Maimai de Baraka mu burasirazuba bwa Congo bishe aba polisi 2 b'igihugu, nyuma yo gufunga bariyeri ku kiraro cya Ngote.

Iyi mitwe yongeye gusubira mu bikorwa by'ubusahuzi yari yashyize intwaro hasi nyuma y'amasezerano ya Nairobi.

Aba baje kongera gusubira mu mashyamba, bavuga ko inzara yenda Kubica kuko igihugu cyabo cya RDC kitubahirije ibyari bikubiye mu masezerano yatumye bemera kwifatanya n'ingabo za Leta FARDC.

Mai mai yafuze ikiraro cyo mucyaro cya DGDA I Ngote muri BUTEMBO, bica abapolisi babiri ndetse banatwika imodoka zabo.

Ubu bwicanyi bwakomereje no ku bikorwa remezo na bimwe mu bikoresho by'abasirikare ba DR congo FARDC , aho imodoka z'iki gisirikare nazo zatwitswe.

Kugeza ubu iyi mitwe yitwaje intwaro muri Congo yafunze inzira ihuza uduce twa Butembo na Beni, ubu ziri kugenzurwa n'abo barwanyi.

Amasezerano ya Nairobi asaba imitwe yose yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo kuzishyira hasi ntayandi mananiza abayeho maze bakajya mu biganiro na leta ya Kinshasa.

Ubwo uyu mwanzuro wafatwaga , imitwe igera kuri 30 yahise ibyubahiriza. Gusa baza gusubira mu mashyamba kubera ko leta yabo itubahirije ku gihe ibyo basezeranye.

Bakoresheje imbuga nkoranyambaga, M23 yatanze impuruza ku myitwarire ya bagenzi babo ibangamiye abaturage , byafashwe nko gutanga abagabo no kugaragaza ko batandukanye kucyo barwanira muri Congo.

🚨URGENT!

BUTEMBO: Situation confuse à la barrière Ngote - entrepôts DGDA. Deux policiers tués par Groupe armé Maimai de Baraka de la communauté Nande. Deux véhicules de la FARDC incendiés. Pour l'instant, pas de circulation Butembo -Beni. Des arbres sont jetés dans la route. pic.twitter.com/scxRBEKbQT

â€" Goma24 (@goma24news) August 12, 2022



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/dr-congo-abapilisi-2-bishwe-n-abarwanyi-ba-mai-mai-banatwitse-inzu-z-abaturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)