dore uko byari bimeze Ikipe ya Vipers igeze mu rwanda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Vipers yo mu gihugu cya Uganda yamaze gusesekara mu rwanda aho ije kwifatanya na Rayon Sports ku munsi mukuru wa Rayon.Iyi kipe yatwaye Shampiyona yo muri Uganda, yageze ku Kibuga cy'Indege i Kanombe saa saba n'iminota makumyabiri.

Umutoza wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports Robertihno, yavuze ko yari akumbuye umurindi w'abareyo ndetse ko yari akumbuye mu rwanda.

Ati 'Mu Rwanda ni mu rugo ha kabiri, nari nkumbuye abafana ba Rayon Sports twagiranye ibihe byiza. Buri gihe nibuka igitego Sarpong yatsinze kuri penaliti ndetse n'amashyi yabo ya 'Huuuu'

umunsi mukuru wa Rayon uzaba ku wa 15 Kanama 2022,  hakaba hazaba ibikorwabyinshi ko kumurika imyenda bazakoresha, kumurika abakinnyi bashya, ndetse no gukina na Vipers itozwa na Robertinho.

umurindi w'abafana wari wose ndetse haba ku kibuga ndetse no mu nzira, iyi kipe yari yishimiwe cyane.



Source : https://yegob.rw/dore-uko-byari-bimeze-ikipe-ya-vipers-igeze-mu-rwanda/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)