Abayobozi babi, uko yahuye na Perezida Kagame n'inama agira abato: Ikiganiro na Nyiramandwa urengeje imyaka 100 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yamenyekanye cyane ubwo amafoto ye yajyaga hanze kuva mu 2010 na nyuma yaho aramukanya na Perezida Kagame ubundi agacishamo akamwongorera.

Uyu mukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri ubu atuye mu Kagari ka Ngiryi mu Murenge wa Gasaka aho abana n'umukobwa we Mukaruziga Annonciata na we ugeze mu zabukuru kuko afite imyaka 78 y'amavuko hamwe n'abakozi bamufasha imirimo yo mu rugo bakita no ku nka ze.

Umunyamakuru wa IGIHE yamusuye mu rugo aho atuye baganira byinshi ku mibereho ye nk'umuntu w'inararibonye. Avuga ko atibuka neza itariki ye y'amavuko ariko ko hari ku ngoma y'Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda kuva mu 1896 kugeza mu 1931.

Yagize ati 'Icyo gihe [mvuka] hariho Musinga wa Rwabugiri. Rudahigwa yimye ndi umukobwa maze gusabwa.'

Avuga ubwo mu Rwanda hateraga inzara ya Rumanurimbaba (izwi ku izina rya Rumanura) hagati y'imyaka ya 1916 na 1918, nyina yitabye Imana bituma ajya kurerwa na Nyirasenge ari na we wamwise izina rya 'Nyiramandwa'.

Aseka yagize ati 'Niba icyo gihe Imandwa zabo zitarapfaga simbizi, anyita iryo zina anderana na babyara banjye turakurana, ndahasabirwa. Data yapfuye ncukije uriya [umwana we wa gatatu w'umukobwa babana mu rugo].'

Nyiramandwa yavukiye mu Karere ka Nyaruguru ashakira umugabo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe.

Yakomoje ku butegetsi bubi na Jenoside yakorewe Abatutsi

Nyiramandwa yavuze ko mu Rwanda habayeho ubutegetsi bubi bwicaga abaturage kuko mu myaka ya 1960 na nyuma yaho umuryango we wibasiwe bamwe mu bawugize baricwa.

Ati 'Mu 1960 hicwa umugabo wacu n'abana be, abo baragenda ndasigara n'umugabo wanjye n'abana.'

Nyuma mu 1963 Nyirasenge na we yarishwe yicanwa n'abana be bose.
Yavuze ko mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari bwo umugabo we yishwe, hicwa n'abana be batatu, we n'umukobwa we witwa Mukaruziga Annociata bararokoka.

Nyiramandwa Rachel n'umukobwa we Mukaruziga Annonciata

Gusa muri Jenoside Interahamwe zaramukubise zimukira n'amenyo naho umukobwa we Mukaruziga zimukubita ikibando mu mugongo ku buryo kuri ubu yamugaye.

Nyuma yo kurokoka Jenoside yabayeho mu buzima bugoye kuko yabanje kuba ku mukobwa we [Mukaruziga] washakiye umugabo mu Murenge wa Cyanika bigeze aho aza gutuzwa ku mudugudu mu Murenge wa Gasaka.

Yagiye ahabwa inkunga kimwe n'abandi barokotse Jenoside ariko agakunda kurwara kubera kubura amata yo kunywa.

Mu 2010 yahuye na Perezida Kagame

Nyiramandwa yavuze ko yahuye na Perezida Kagame bwa mbere mu 2010 ubwo yari yujuje imyaka 100 bararamukanya, yongera guhura na we mu 2017 naho ubwa gatatu bahura mu 2019. Icyo gihe Umukuru w'Igihugu yabaga yasuye abaturage mu Karere ka Nyamagabe.

Yabwiye IGIHE ko ashimira Perezida Kagame wamwubakiye inzu nziza yo kubamo amuha n'inka zimukamirwa, avuga ko ari we akesha imibereho myiza.

Ati 'Aho dusigariye twebwe abacitse ku icumu, Intore izirusha Intambwe yaradutambukije aduheka mu mugongo n'ubu aracyaduhetse. Aduha amahoro akajya atwibutsa abacu, aduha imfashanyo n'ubu aracyaziduha, imfashanyo ndayibona none reba aho yanyubakiye. Iyo atampa amata simba ndiho, iyo atanyicaza aheza simba ndiho.'

Yavuze ko iyo abantu baje kumusura mu rugo yumva anezerewe ariko byose biterwa n'uko afite amahoro n'umutekano bituruka ku miyoborere myiza iri mu Rwanda.

Nubwo ageze mu zabukuru yemeza ko ajya yumva radiyo agakurikira ijambo rya Perezida Kagame n'impanuro atanga.

Ati 'Iyo atubwira ati 'mube umwe', iyo atubwira ati 'uhinga mukwe ntasigana' aratwereka ko na we nyine avunika akorera u Rwanda kandi nitwe akorera kandi twumva bitunejeje.'

Mu rwego rwo kwitura ineza yagiriwe, avuga ko na we amaze kugabira inka abantu babiri.

Asobanura ko yatangiye kubaho neza ku butegetsi bwa Perezida Kagame.

Ati 'Natangiye kubaho neza aho Kagame agabaniye aje adutabara. Nibwo yaduhaye umuganda wo kubaka u Rwanda. Niho natangiriye kubaho neza; niho twagiriye umutima mwiza turaryama turasinzira, tukabyuka tukicara neza tukota izuba tudafite ubwoba, tukugama imvura tudafite ubwoba ngo baraza kutwica. Niho nagiriye amahoro nibwo amahoro yanjye yaje.'

Inka yagabiwe na Perezida Kagame ziri iwe mu rugo

Inka yahawe zigirira akamaro n'abaturanyi

Nyiramandwa yavuze ko usibye kuba yaratangiye koroza inka abandi, abana b'abaturanyi na bo baza akabaha amata kandi yabagiriye akamaro.

Ati 'Ubwo amata sinayanyoye njyenyine, amata yareze abana ba rubanda icyo gihe mbona abantu naravugaga ngo sinzongera kubona abantu tuvugana ariko ubu ndababona. Urwaye akaza akabimbwira nkamuha amata kandi n'ubu ngubu ntawe ndacura amata.'

Inka yagabiwe kandi zimufasha kubona ifumbire ituma umukobwa we ahingisha abakozi bakeza ibiribwa bitandukanye.

Akunda kunywa amata no kurya umuceri

Abantu benshi bibaza icyatumye Nyiramandwa arama kugeza ku myaka irenga 100 kandi akaba akibasha kugenda nubwo imbaraga zimaze kuba nkeya akaba atabasha kugera kure [azenguruka imbere mu rugo rwe gusa].

Yabwiye IGIHE ko kera yaryaga ibiryo bitandukanye birimo umutsima w'amasaka, umutsima w'uburo, imyumbati, ibijumba n'ibishyimbo n'ibindi ariko by'umwihariko agakunda kunywa amata.

Kuri ubu abasha kurya ibiryo byoroshye bigizwe n'umuceri n'imboga, akanywa n'amata kuko ayakunda cyane.

Ati 'Ariko nkinywera amata weee, nkinywera amata, nkinywera amata. N'uwo muceri nkawureka nkinywera amata, mba numva nezerewe kuko nayabonye kuko nyafite nyakubahwa yayampaye naho ubundi simba nkiriho.'

Yagiriye inama abakiri bato

Nyiramandwa nk'umuntu ugeze mu zabukuru yagiriye inama abakiri bato abasaba gushyira hamwe, kumvira no gukunda igihugu.

Ati 'Nabagira inama yo gushyira umutima hamwe, nabagira inama yo gushyira ubwenge hamwe, nabagira inama yo kuba insoro imwe, nabagira inama yo kumvikana bakumvira ubategeka, bakumvira umubyeyi wababyaye.'

Yagiriye inama urubyiruko yo kwirinda ingeso mbi zirimo ubusambanyi, gufata ibiyobyabwenge, ubusinzi, urugomo, ubujura n'izindi.

Ati 'Gukura amaboko mu mifuka ni byiza, gukora utikoresheje ni byiza, ugakora ukamenya y'uko ushaka kurya.'

Yavuze no ku makimbirane yo mu ngo akunze kugaragara muri iki gihe asaba umugabo n'umugore bashakanye kujya bumvikana bagashyira hamwe bagamije iterambere ryabo n'abana babo.

Yagize ati 'Niba ari umugore washatse mukajya inama, niba ari umugabo washatse mukajya inama mukayihuza. Niba ari umwana mubyaye mukamugira inama mukamubwira neza mukamugirira neza. Yabananira burya inkoni ntihana hahana ururimi kandi umutima ukunda niwo mwiza.'

Ndumva umutima ucyeye

Nyiramandwa yavuze ko yashimye Perezida Kagame wamuhinduriye ubuzima kandi n'ubu akimushima kubera urukundo yamugaragarije.

Ati 'Naramushimye we na Madamu we bahorane umugisha bahorane umunezero, bahore banezerewe mu bo babyaye, bahore banezerewe mu baturanyi, bahore banezerewe bakora umurimo.

'Numva rwose iyo ndi kumva Radiyo Rwanda nanabasumira nkabaramutsa nkumva nakohereza ukuboko muri radiyo ni uko bidakunda, tukaramukanya. Ubundi duherukana anyongera inka, ubu naramukumbuye cyane.'

Uyu mukecuru yavuze ko yumva akeye kandi azataha neza igihe nikigera.

Ati 'Ndumva ku mutima hacyeye neza, ndumva nzataha neza kuko yanyicaje heza. Nzapfa nsohoka heza, nzakira nsohoka heza kuko bangiriye neza. Yandwanyeho andwanirira no ku bana banjye basigaye.'

Abo babana abatoza kugira urukundo

Umukobwa we Mukaruziga Annonciata ni we umwitaho buri munsi kuko amuba hafi akamenya uko yaramutse n'uko yiriwe.

Mu rugo rwe hari abakozi bakora imirimo irimo isuku no kwita ku nka ze. Bavuga ko iyo abaganiriza abagira inama yo kwimika urukundo hagati yabo birinda urwango.

Mukaruziga ati 'Akunda kutubwira urukundo, gukundana tukabana n'abandi ntitugirire abandi nabi.'

Kugeza ubu bavuga ko nta kibazo afite kandi bagerageza kumuba hafi bamwitaho banamumara irungu.

Nyiramandwa Rachel ubwo yahuraga na Perezida Kagame mu 2019 mu Karere ka Nyamagabe
Nyiramandwa Rachel mu 2019 yagabiwe inka na Perezida Kagame
Mu 2019 ubwo Nyiramandwa Rachel yaganiraga na Perezida Kagame kuri Stade ya Nyamagabe
Mu 2017 nabwo Nyiramandwa Rachel yahuye na Perezida Kagame amubwira ikimuri ku mutima
Akunze kugaragaza ibyishimo iyo yahuye na Perezida Kagame
Inzu ya Nyiramandwa Rachel atuyemo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ndumva-ku-mutima-hakeye-kandi-nzataha-neza-ishimwe-rya-nyiramandwa-wahinduriwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)