Umwuka mubi uratutumba hagati ya Minisports n'ishyirahamwe ry'umukino wa Chess,Amarushanwa yo mu Buhinde yarikoroje #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 25 Nyakanga 2022 nibwo abayobozi b'Ishyirahamwe ry'umukino wa Chess mu Rwanda, ryagaragaye ritabaza risaba kurenganurwa ku karengane rivuga ko bakomeje gukorerwa na Minisiteri.

Ni nyuma yo kwangirwa kwitabira amarushanwa ya Olympiad agomba kubera mu Buhinde.

Iri shyirahamwe rivuga ko ryababajwe cyane no guhagarikwa kw'abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'abakobwa n'abahungu yagombaga kwitabira imikino ya 'Olympiad' igomba kubera mu Buhinde ku nshuro yayo ya 44.

Zimurinda Ben Tom uyobora iri shyirahamwe yavuze ko ari ikibazo kimaze umwaka, ariko kenyegejwe n'iri rushanwa.

Yagize ati 'Twari tumaze iminsi twitegura kuzitabira ririya rushanwa mpuzamahanga ariko igihe twamenyeshaga Minisiteri ya siporo yatubwiye ko tutabyemerewe ngo kubera ko komite yacu yagiyeho mu buryo budakurikije amategeko kandi mu by'ukuri twatowe n'abanyamuryango tariki 20 Ukuboza 2021'.

Zimurinda yakomeje avuga ko nubwo Minisiteri ivuga ko batatowe, itari kubagaragariza komite yemera kuko bo ubwabo bumva nta tegeko bishe kuko bagiye no kugaragaza ibyakozwe n'uburyo byakozwemo mu rwego rw'igihugu rw'imiyoborere (RGB).

Umunyamabanga Uhoraho muri minisiteri ya siporo, Shema Maboko Didier, avuga ko iri shyirahamwe ryahagaritswe.

Ati 'Ishyirahamwe rya Chess rifite ibibazo kuva muri 2020, muri 2021 babitugejejeho ngo tubafashe kubikemura tubasaba ko bumvikana barananiranwa, tubishyikiriza komite olempike.'

Maboko akomeza avuga ko ikipe y'igihugu igira umurongo igenderaho, mu gihe ibibazo byabo badashobora kubikemura, badashobora kubemerera guserukira igihugu.

Yakomeje avuga ko mu bakinnyi bari bagiye guhagararira igihugu nta n'umwe uri muri 30 ba mbere mu gihugu, bakaba badashobora kohereza ikipe y'akavuyo kuri urwo rwego.

Minisiteri ivuga ko Zirimunda yahagaritswe nta gikorwa yemerewe gukora ngo ahubwo ashaka gukoresha icyo yise ikipe y'igihugu, akirira amafaranga ava mu ishyirahamwe ry'umukino wa Chess ku isi (FIDE), ibintu na bagenzi be bamushinja.

Ivomo:Igihe



Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Umwuka-mubi-uratutumba-hagati-ya-Minisports-n-ishyirahamwe-ry-umukino-wa-Chess-Amarushanwa-yo-mu-Buhinde-yarikoroje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)