Ukuri ku Basirikare ba MONUSCO bivugwa ko bahungiye mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO yatangiye ku wa Mbere w'iki Cyumweru i Goma yari yabanjieijwe n'indi yabaye ku wa Gatandatu I Goma nabwo ikozwe n'abagore gusa.

Nyuma y'uko ku wa Kabiri bihinduye isura, ndetse abigaragambya bagasahura ibiro bikuru bya MONUSCO, hari video yakwiye ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko abasirikare ba MONUSCO 'na bo babaye impunzi'.

Igihe cyose twagerageje guhamgara Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu ngo tumubaze niba hari impunzi u Rwanda rwakiriye kubera iyi myigaragambyo imaze iminsi i Goma, telefoni ye yacagamo ntayifate, n'ubutumwa bwa WhatsApp twamwandikiye ntiyabusubije.

UMUSEKE wabajije Umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda kugira icyo avuga ku bijyanye n'ariya makuru y'uko hari abasirikare ba MONUSCO bahungiye mu Rwanda, mu magambo make Brig.Gen Ronard Rwivanga arabihakana ati 'Oya. Nta yo mfite.'

Andi makuru yavuzwe ku mbuga nkoranyambaga ariko akanyomozwa, ni ayo kuba igihugu cya Malawi gishaka gucyura ingabo zacyo ziri mu zigize MONUSCO.

Twitter y'ukuri ya MONUSCO yanyomoje ayo makuru ivuga ko ari 'fake news'

Les Militaires de la @MONUSCO deviennent aussi des réfugiés😅 pic.twitter.com/hEzvxcxFpa

â€" Goma24 (@goma24news) July 26, 2022

Ubutumwa bwa MONUSCO bugira buti 'Abasirikare ba Malawi bari mu butumwa bw'amahoro, bakomeje kubana n'abandi mu ngabo za MONUSCO mu nshingano bafite zo kurinda abaturage b'abasivile. Ntabwo bigeze bava muri RD.Congo kandi n'uko kugenda kwabo nta guhari.'

Leta ya Congo mu kiganiro Umuvugizi wayo Patrick Muyaya yahaye Abanyamakuru ku wa Kabiri yavuze ko imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO imaze kugwamo abantu 15, barimo abasivile 12, Umusirikare wa MONUSCO ukomoka muri Maroc, n'Abapolisi babiri bakomoka mu Buhinde biciwe i Butembo, hakomeretse abantu barenga 60 barimo Umupolisi wa MONUSCO ukomoka mu Misiri.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Ukuri-ku-Basirikare-ba-MONUSCO-bivugwa-ko-bahungiye-mu-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)