Umupasiteri yashyingiranwe n'abagore 4 b'amasugi icyarimwe atanga ubutumwa bwuzuye urujijo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri RD Congo, umuasiteri yakoze gashya ashyingiranwa n'abakobwa 4 b'amasugi icyarimwe ndetse asezeranya ko atazahagararira aho.

Ubu bukwe budasanzwe bwizihirijwe i Bukavu, umujyi uherereye mu burasirazuba bw'igihugu.

Zagabe Chiluza, umushumba ufite abagore benshi, yashakanye n'abagore bane b'amasugi ku munsi umwe.

Nubwo benshi bashidikanya niba mu byukuri ari umuntu wImana,Pasiteri Zagabe avuga ko buri gihe ashingira ku byanditswe byera byera yerekana ko kugira abagore benshi atari icyaha.

Ati: 'Muzanyereke aho byanditswe ko umugabo agomba kurongora umugore umwe gusa. Mfite umugore n'abandi bane tugiye gushyingiranwa(..) Ndongora abagore benshi kandi igitekerezo kiva muri Bibiliya, itorero ryacu rirabitubwira. Nakiriye agakiza kuva 1986 kandi niho nize kandi nizera ko Yesu ari umukiza wanjye.

Ku bijyanye no gushaka abagore benshi, dutandukanye n'ayandi madini kuko twese dufite ibitekerezo bitandukanye kuri iyi ngingo. Yakobo yashakanye n'umugore umwe n'abandi. Hariho ingero nyinshi nka Samweli, Dawidi n'abandi (..) Ndibaza uburyo umuntu ashobora kwanga kurongora abagore benshi."

Uyu yavuze ko yishimiye kuba yashatse abandi bagore bane biyongera k'uwo yari yarashatse mbere. Abayoboke b'itorero rye bavuze ko bishimiye ubu bukwe kuko buturuka ku Mana.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umupasiteri-yashyingiranwe-n-abagore-4-b-amasugi-icyarimwe-atanga-ubutumwa

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)