Umunyarwenya Patrick Salvador yageze i Kigali... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nicyo gitaramo cya mbere uyu muhanzi agiye gukorera i Kigali, nyuma y'imyaka itatu. Ariko yataramiye mu bindi bihugu, cyane muri Uganda.

Aherutse kwifata amashusho yemeza gutaramira i Kigali. Ahagana saa sita zo kuri iki Cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022, nibwo yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Yakiriwe n'abarimo Bundandi Nice wafatanyije na Nkusi Arthur gushinga Arthur Nation, ari nayo itegura ibi bitaramo ngarukakwezi.

Iki gitaramo giherekeza Nyakanga, kiratangira saa kumi n'ebyiri kuri M Hotel mu Kiyovu. Cyatumiwemo Rufendeke, Captain Regis, Merci, Ambassador w'abakonsomateri ndetse na Joshua. Kwinjira ni 10,000 Frw mu myanya isanzwe, ndetse na 20,000 Frw muri VIP.

Kuwa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2022, yanditse kuri konti ye ya Instagram akurikirwaho n'abarenga ibihumbi 156 avuga ko yari akumbuye gutaramira Abanyarwanda, nyuma y'igihe kinini cyari giciyeho.

 

Avuga ko afite inkuru nyinshi zo guteraho urwenya, ariko kandi aragenzwa no gusaba imbabazi. Ati 'Kigali, hari haciye igihe. Mfite ibiraro byo gusiba, munyihanganire. Mfite gusaba imbabazi, ariko icy'ingenzi ni ibitwenge. Ntegereje kugaruka mu rugo.'

 

Aravuga gusaba imbabazi, kuko ku wa 5 Mata 2019 ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho ye aho yumvikanye atera urwenya ku Rwanda, akanakoreshamo ijambo Jenoside.

 

Salvador yateye urwenya avuga uburyo abantu bakirwa iyo bagiye muri kompanyi z'indege, z'ibihugu bitandukanye. Yavuze ko abakora mu ndege babanza gutanga amabwiriza mu rurimi rwabo kavukire, nyuma bagakurikizaho urw'amahanga.

 

Uyu mugabo yavuze kompanyi z'indege zitandukanye, ageze kuri RwandAir asukiranya amagambo menshi yo kuramukanya harimo n'ataba mu Kinyarwanda agera n'aho ashyiramo ijambo 'Jenoside.'

 

Icyo gihe, abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter ntabwo banyuzwe na gato n'uburyo Salvador yakoresheje ijambo Jenoside, mu magambo akoreshwa mu ndege ya RwandAir kandi ntaribamo, bifatwa nko gushinyagura.

Bahise bashyiraho Hashtag ya #GenocideIsNotComedy, ndetse banamusaba ko yavuguruza ibyo yavuze akanabisabira imbabazi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ku wa 6 Ukwakira 2019, Salvador yasabye imbabazi avuga ko yari yatinze kuzisaba kubera abamubwiye nabi.

Salvador aheruka i Kigali muri Seka Fest yo kuya 31 Werurwe 2019. Ni umunya-Uganda kavukire. Yakuriye ahitwa Ombokolo mu birometero bike uvuye mu Mujyi wa Kampala. Agace yavukiyemo akunze kukagarukaho cyane, mu biganiro by'urwenya akorera ahantu hatandukanye.

 

Umunyarwenya Salvador yageze i Kigali yitabiriye igitaramo cy'urwenya cya Seka Live giherekeza Nyakanga

 

Salvado ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Budandi Nice

 

Salvado ni umunyarwenya, umukinnyi wa filime, wanakoze mu itangazamakuru ari umukozi wa 91.3 Capital FM





AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanie-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119522/umunyarwenya-patrick-salvador-yageze-i-kigali-yitabiriye-seka-live-amafoto-119522.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)